Uyu mukino wabaye mu gihe mu mukino ubanza wari wahuje amakipe yombi n’ubundi AMAVUBI yari yatsinze ibitego 2-0 wari wabaye ku wa 02 Kamena 2017,naho uwabaye uyu munsi ku wa 4 Kamena 2017 uba warangiye ari 3-0 bwa Maroc

Ibitego byose by’Amavubi byabonetse mu gice cya mbere nyuma y’uko umutoza Antoine Hey yari yabanjemo ikipe yiganjemo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, icya kabiri gitsindwa na Mugiraneza Jean Baptiste naho icya gatatu kikaba cyatsinzwe na Iranzi Jean Claude.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yasatiranye aho umutoza w’Amavubi yakomeje kugenda asimbuza n’abakinnyi bari bakinnye ubushize ariko birangira nta gihindutse.

Umutoza Antoine Hey utoje imikino ibiri kuva yahabwa akazi yavuze ko yashimishijwe na bamwe mu bakinnyi yakinishije kuko ngo bamuhaye isura nyayo y’uko bashobora kwitwara mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ubwo bazaba bakina na Centrafrika tariki ya 11 Kamena 2017.
Agaruka ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda yavuze ko atishimiye imikinire ya bamwe aha yagize ati ”sinishimiye bamwe mu bakinnyi bavuye hanze kuko bamwe bitwaye neza abandi ntibitwara neza”

El Mami Semamali utoza MAROC we yavuze ko gutsindwa imikino ibiri ari uko yazanye ikipe ikiri nto ariko akavuga ko abakinnyi yazanye bamuhaye icyizere bitewe n’urwego bagaragaje.
Ababanjemo ku mpande zombi:
AMAVUBI: Ndayishimiye Eric Bakame, Fitina Omborenga, Bayisenge Emery, Manzi Thierry, Nirisarirke Salomon, Mugiraneza Jean Baptiste, Haruna Niyonzima, Nshuti Dominique Savio, Iranzi Jean Claude,Tuyisenge Jaques, Kalisa Rachid.
MAROC: Zakaria Arsalane,El Garnaoui Rachid,Komh Nour-Eddine,Abdelialil Lebada,Rassouany Hamza,Saleh Essalami,Salah Eddine Icharane,Iliyass Laghzoui,Achraf Laich,Faraji Karmoune na Lachheb El Habib.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amavubi oye oye