Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, ikipe ya Guinea iri gukorera umwiherero mu Rwanda, aho igomba gukinira imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi.
Amavubi yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 23 w’umukino, ku ikosa ryari rikozwe na Ousmane Kanté wateye umupira nabi, Hakizimana Muhadjili ahita awohereza neza mu izamu.




Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Mashami Vincent yakuyemo Mugunga Yves yinjizamo rutahizamu Sugira Ernest.
Ku munota wa 47 w’umukino, ku mupira Muhire Kevin yari akinanye na Sugira Ernest, Sugira yaje guhereza umupira Danny Usengimana, ahita atsindira Amavubi igitego cya kabiri.


Ku munota wa 69 w’umukino, ku mupira wari utewe n’umunyezamu Hakizimana Adolphe, Sugira Ernest akozaho umutwe umutwe umupira ugera kuri Muhozi Fred wa Espoir, ahita atsinda igitego cya gatatu cy’Amavubi, ari nacyo cye cya mbere ku mukino wa mbere yakiniraga Amavubi.




Nyuma y’uyu mukino. Amavubi azakina umukino wa kabiri wa gicuti na Guinea ku wa Kane tariki 06/01/2022 kuri Stade Amahoro, nyuma yaho Guinea ikazahita yerekeza muri Cameroun

Abakinnyi babanje mu kibuga
Guinea
Ibrahima Kone
Mohamed Camara
Ousmane Kante
Ibrahima Conte
Issiaga Sylla
Mamadou Kane
Amadou Diawara
Moriba Kourouma
Aguibou Camara
Sory Kaba
Mohamed Bayo
Rwanda
Adolph HAKIZIMANA
Ali SERUMOGO
Faustin USENGIMANA
Clement NIYIGENA
Claude NIYOMUGABO
Bosco RUBONEKA
Kevin MUHIRE
Lague BYIRINGIRO
Muhadjiri HAKIZIMANA
Danny USENGIMANA
Yves MUGUNGA













AMAFOTO: Niyonzima Moise
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi oye mwabyanya Rwanda mw MASHAMI mubona adakwiye guhamagara abakinnyi b’amakipe y’uturere
Amavubi oye mwabyanya Rwanda mw MASHAMI mubona adakwiye guhamagara abakinnyi b’amakipe y’uturere
uba wateguye musore wacu courage .bigaragara ko tuzabatsinda
Amavubi twayishimiye nakomerezaho gusa mashami we situmushaka atoza afite umboba kandi narya areba abakinnyi igitsure