Ahagana i Saa tatu za mu gitondo zo kuri iki Cyumweru tariki 29/05/2022, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali yerekeza Johannesbourg muri Afrika y’Epfo, ahazabera umukino wa mbere w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi baza kugera muri Afurika y’Epfo ku i Saa Cyenda z’amanywa, aho biteganyijwe abakinnyi babiri batahagurukanye n’abandi ari bo Meddie Kagere ukinira SImba yo muri Tanzania ndetse na Rafael York ukina muri Sweden basanga abandi muri Afurika y’Epfo.








Urutonde rw’abakinnyi 23 berekeje muri Afurika y’Epfo:
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).
Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).
Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).
Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nk abafana b amavubi turasa umutoza itsinzi kandi agakina atadefanda knd tuzatsinda ntakabuza murakoze