Amavubi yerekeje i Rubavu mu myitozo yo kwitegura Ethiopia

Ikipe y’igihugu Amavubi yasubiye gukorera imyitozo mu karere ka Rubavu kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Ethiopia mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Ikipe y’u Rwanda yagarutse mu Rwanda ku wa kabiri tariki 16/07/2013 ivuye Addis Ababa muri Ethiopia aho yatsindiwe igitego 1-0 mu mukino ubanza, yerekeje i Rubavu kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, ikazahamara iminsi icyenda mbere y’uko igaruka gukina umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki ya 27/07/2013.

Nubwo Amavubi yatsinzwe na Ethiopia mu mukino ubanza, umutoza wayo Eric Nshimiyimana avuga ko iminsi bagiye kumara i Rubavu bazakora cyane kandi batekereza uko bazasezerera iyo kipe kandi ngo biracyashoboka.

Ati “Icya mbere ni ugukosora amakosa yo guhagarara nabi kw’abakinnyi bakina inyuma, kuko ari nayo yavuyemo igitego muri Ethiopia, tukanongera imbaraga mu busatirizi kandi abakinnyi bose bakigirira icyizere. Birashoboka ko twatsindira i Kigali tukanasezerera Ethiopia”.

Kugirango u Rwanda rwongere kujya muri CHAN nyuma ya 2011, rurasabwa kuzatsinda ibitego 2-0. Uko gushaka intsinzi ni nayo mpamvu yatumye abakinnyi bava muri Ethiopia bagahita bajya mu mwiherero batigeze bajya kuruhuka.

Nubwo u Rwanda rufite intego yo gutsinda Ethiopia, umutoza wayo Sewnet Bishaw avuga ko yizeye neza ko azatsindira u Rwanda i Kigali agahita ajya muri CHAN.

Ikipe izatsinda hateranyijwe umusaruro wo mu mikino yombi izahita ibona bidasubirwaho itike yo kuzakina igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izaba kuva tariki 11/01/2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka