Amavubi yatsinzwe na Libya mu mukino wa gicuti

U Rwanda rwatsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura gukina na Mali, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 20/03/2013.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino, cyatsinzwe ku munota wa 89 na El Mugrabi Mohammed ukina hagati mu ikipe ya Libya, nyuma y’amakosa yakozwe n’abakina inyuma mu Mavubi bagatuma abatsindana igitego cy’ishoti.

Mbere gato y’uko icyo gitego kijyamo, ikipe y’u Rwanda yakinaga ari abakinnyi icumi mu kibuga, nyuma y’aho Mbuyu Twiye yari yagize ikibazo cy’imvune arimo kuvurwa.

Ubwo Usengimana Faustin, usanzwe akinira Rayon Sport, yinjiraga mu kibuga asimbuye Mbuyu Twite, ntacyo yigeze ahindura ku mukino waje kurangira ari cya gitego 1-0.

Nyuma yo gukina na Libya, Umutoza w'Amavubi n'abakinnyi bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru. (Foto: Jacques Furaha)
Nyuma yo gukina na Libya, Umutoza w’Amavubi n’abakinnyi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. (Foto: Jacques Furaha)

N’ubwo Libya yabonye intsinzi, ntabwo yigeze irusha ikipe y’u Rwanda guhererakanya umupira ndetse n’amahirwe imbere y’izamu. Mu gice cya mbere amakipe yombi yaranzwe no gukina umupira utanogeye ijisho, ariko mu gice cya kabiri amakipe yombi agerageza gushaka ibitego.

U Rwanda rwashoboraga gutsinda uwo mukino, iyo amahirwe Daddy Birori, Meddie Kagere na Uzamukunda Elias bagiye babona bayabyaza umusaruro.

Umutoza w’Amavubi, Milutin Sredojevic Micho, avuga ko ikosa rimwe ariryo ryatumye atsindwa, ariko kandi yishimiye ko ikipe muri rusange yagaragaje umukino mwiza, umuha icyizere cyo kuzitwara neza imbere ya Mali bazakina kuri icyi cyumweru, dore ko ngo abakinnyi azakoresha muri uwo mukino yamaze kubabona.

Bamwe mu bakinnyi bahamagawe gukina na Libya bashobora no kuzakina na Mali. (Foto: Jacques Furaha)
Bamwe mu bakinnyi bahamagawe gukina na Libya bashobora no kuzakina na Mali. (Foto: Jacques Furaha)

Ubwo u Rwanda rwakinaga na Libya, ikipe ya Mali yose, yaje i Kigali hakiri kare ngo izarebe uwo mukino, yari yicaye muri stade ireba uko u Rwanda rukina kugira ngo bizayorohere ku cyumweru tariki 24/03/2013, ubwo bazaba bahatanira amanota atatu kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.

Nyuma yo gukina n’u Rwanda, ikipe ya Libya irahita yerekeza muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo aho nayo ifitanye umukino n’ikipe y’icyo gihugu mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Nyuma y’imikino ibiri u Rwanda rwakinnye mu itsinda H ruherereyemo, ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe, mu gihe Mali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu inganya na Algeria, naho Benin ikaza ku mwanya wa mbere n’amanota ane.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amavubii oyeee tukurinyuma kandi twizerako nimwumva ibyo umutoza ababwira inzinzi niyacu!!

byiringiro ferdinand yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

mwabantu mwe iyombonye amavubi n’umutoza wabo isoni ziranyica pee

lol yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka