Amavubi yatsinze Nigeria agarukira ku muryango wa #AFCON: Indorerwamo yareberwamo hongererwa amasezerano Frank Spittler

Mu gihe ari kugana ku musozo w’amasezerano ye abura iminsi mike, umutoza w’Amavubi Frank Spittler abenshi bavuga ko akwiriye guhabwa andi kubera ibyo amaze gukora mu mwaka umwe bitanga ikizere.

Ibi abenshi babivuga mu gihe amasezerano y’uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko ukomoka mu Budage yasinye mu Ukwakira 2023 ari kugana ku musozo dore ko azarangirana n’ukwezi ku Ukuboza nk’uko mu bihe bitandukanye byagiye bisobanurwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Imibare ivuga iki kuri Frank Spittler mu mwaka amaze?

Ayoboye itsinda ririmo Afurika y’Epfo na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Mu by’ukuri, mu kibuga ni umutoza mwiza mu batoza ba vuba baheruka gutoza Amavubi ugereranyije umusaruro bagiye bagira muri iyi kipe, mu mikino itandukanye bagiye bayitoza. Frank Spittler aza mu Rwanda ubwo yari ataramara iminsi myinshi, mu Ugushyingo yahise atangirira mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, aho ari mu itsinda rikomeye ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Lesotho na Benin.

Imikino ibiri ya mbere yatangiriyeho, yatsinzemo umukino umwe atsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 tariki ya 21 Ugushyingo 2023 mu gihe tariki 15 Ugushyingo yari yanganyije na Zimbabwe 0-0 mu mikino yombi yabereye i Huye. Ni umusaruro wahise ushyiramo abantu ibitekerezo byinshi cyane cyane gutsinda Afurika y’Epfo ibintu abantu batatekerezaga, hakiyongeraho gutsinda ariko ikipe ubona ko inakina neza.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2024 Amavubi yongeye gukina imikino ibiri yari iya gicuti aho yanganyije na Botswana 0-0, atsinda Madagascar 2-0. Kugeza icyo gihe u Rwanda rwari rumaze imikino ine rutinjizwa igitego, rutsinze ibiri (2) runganya indi ibiri (2).

Muri Kamena, 2024 hakinwe umunsi wa gatatu n’uwa kane w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ariko kuri iyi nshuro Frank Spittler atoza Amavubi atsindwa umukino wa mbere, aho yatsinzwe na Benin 1-0 ariko na yo atsinda Lesotho 1-0 imikino yose yabereye hanze.

Amasezerano ya Frank Spittler azarangirana n'u Ukuboza 2024
Amasezerano ya Frank Spittler azarangirana n’u Ukuboza 2024

Kugeza ku mukino wa kane umaze gukinwa, Amavubi ayoboye itsinda rya gatatu n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo na Benin ariko akazirusha ubwizigame kuko azigamye ibitego bibiri. Ibi nabyo ni umusaruro mwiza kumva ko Amavubi ari imbere y’ibihugu nka Nigeria iri ku mwanya wa gatanu ndetse na Afurika y’Epfo.

Yagarukiye ku muryango wo gukina igikombe cya Afurika

Nyuma y’imyaka 20, Amavubi amaze adakina igikombe cya Afurika, ku bwa Frank Spittler yageze ku masegonda ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 agifite amahirwe yo kuba yagikina. Uru rugendo rwatangiye tariki ya 4 Nzeri 2024, Amavubi anganyiriza na Libya iwayo 1-1, anganyiriza na Nigeria 0-0 kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Nzeri 2024 ariko atsindwa na Benin 3-0 tariki 11 Ukwakira 2024 mbere yo kuyitsindira i Kigali 2-1 tariki 15 Ukwakira 2024.

Kugeza aha Amavubi yari afite amanota atanu kuri 12, yatangaga icyizere ko bishoboka kubona itike mu gihe yari kwitwara neza mu mikino ibiri yari isigaye by’umwihariko uwari kuyahuza na Libya tariki 14 Ugushyingo 2024 kuri Stade Amahoro. Ibyatekerezwaga ntabwo ariko byagenze nubwo Amavubi yari yakinnye neza dore ko yatsindiwe mu rugo igitego 1-0 agasigarana akazi gakomeye ko kujya gutsindira Nigeria iwa yo tariki 18 Ugushyingo 2024.

Amavubi yagarukiye ku muryango w'Igikombe cya Afurika ku bwa Frank Spittler, ibitari bimenyerewe
Amavubi yagarukiye ku muryango w’Igikombe cya Afurika ku bwa Frank Spittler, ibitari bimenyerewe

Ibi byafatwaga nk’ibidashoboka byabaye kuri uwo munsi ubwo bwa mbere mu mateka Amavubi yatsindaga Nigeria ku ntsinzi y’ibitego 2-1, ariko icyari gutuma itike iboneka kwari ugutsindirwa muri Libya kwa Benin bitabaye dore ko yanganyirijeyo 0-0 ikaba ari yo ibona itike yo gukina igikombe cya Afurika 2025.

Amavubi yasezerewe atarushwa amanota na Benin ahubwo yaviriyemo ku kinyuranyo cy’ibitego aho yari afite umwenda w’ibitego bibiri kuko yari afite amanota umunani yanganyaga na Benin yo itari ifite umwenda ariko nta n’igitego yari izigamye, umusaruro utari umenyerewe ku Mavubi dore ko akenshi yasozaga imikino yo gushaka itike atageze no ku manota nibura atanu.

Bwa mbere Amavubi yatsinzwe na Djibouti ku bwa Frank Spittler

Nubwo umusaruro mu mikinire ndetse n’amanota ari wo mwinshi ariko mu mwaka Frank Spittler amaze ntabwo hazibagirana ko Amavubi yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Djibouti bwa mbere mu mateka, ubwo bahuriraga mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu tariki 27 Ukwakira 2024, atsindwa igitego 1-0 aho benshi batabyumvaga ariko uko batsindiwe kuri Stade Amahoro bwari n’ubwa mbere kuva yavugururwa.

Nyuma y’uyu mukino abajijwe niba bidateye isoni, uyu mutoza avuga ko nta soni biteye kuko u Rwanda atari Brazil, amagambo ataragiye yumvikanaho cyane n’abanyarwanda harimo n’abageze kure bakavuga ko ari agasuzuguro, ariko asubiza tariki 30 Ugushyingo 2024 asezerera Djibouti nyuma yo kuyitsinda igitego 3-0 akomeza mu cyiciro gikurikiraho aho Amavubi azakina na Sudani y’Epfo imikino ibiri muri uku kwezi ku Ukuboza,2024.

Hanze y’ikibuga yagaragaje kutavugirwamo, no kugira amagambo akomeye

Frank Spittler inshuro nyinshi yagiye aganira n’itangazamakuru yagaragazaga kutarya iminwa ku ngingo zitandukanye, urugero ni igihe yabazwaga impamvu adahamagara Hakizimana Muhadjili maze akavuga ko yamwita Messi w’abanyarwanda ariko ko uburyo akina, adakeneye umukinnyi ashyiraho abandi bo kumurinda. Ku bakinnyi kandi uyu mugabo mu Ugushyingo 2024, abajijwe kuri Hakim Sahabo na Rafael York bamaze igihe badahamagarwa ku ngoma ye, yavuze ko ari hafi gusoza amasezerano bityo ko bazabona umwanya wo guhamagarwa atagihari.

Ni umutoza abakinnyi bavuga ko ari mwiza
Ni umutoza abakinnyi bavuga ko ari mwiza

Uyu mugabo kandi yigeze kuvuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ubwaryo ritamwemera, ubwo yabazwaga ku kijyanye no kongera amasezerano akavuga ko atari yegerwa na FERWAFA. Kuri iyi ngingo yo kongera amasezerano azarangirana n’uku kwezi k’Ukuboza 2024, mu Ugushyingo Perezida wa FERWAFA, Munyantwali yavuze ko batangiye ibiganiro, ibyongeye kuvugwa n’Umunyamabanga Mukuru Kalisa Adolphe tariki 9 Ukuboza 2024 ubwo yaganiraga na Kigali Today abajijwe aho bigeze avuga ko bakibirimo hari ibigishyirwa ku murongo.

Nubwo hagitegerejwe iby’amasezerano ariko,Frank Spittler kuva mu Ugushyingo yagiye yumvikana avuga ko amasezerano narangira atazakomeza gutoza kuko inkweto ze ziri gusaza, ashaka kuvuga ko azahita asezerera ku mwuga gutoza ku myaka 63 y’amavuko.

Abakinnyi bavuga ko agira igitsure ariko ari umutoza mwiza

Abakinnyi batandukanye yatoje mu Amavubi bavuga ko ari umutoza mwiza kuri tekinike ndetse n’igitsure agira. Ibi byashimangiwe na Muhire Kevin umwe mu bamaze gukina imikino myinshi kuva uyu mugabo yaza aho avuga ko atandukanye n’abandi yasimbuye.

Ati “Bose bari abatoza beza ariko bitandukaniye ku gitsure cya Torsten. Icye kiri hejuru cyane kandi ibintu bye byose bigendera kuri gahunda. Navuga ko tujya gukina afite ibyo yateguye kandi iyo utabikoze uko yabikubwiye ntazuyaza ahita agukuramo.”

“Iyo tubikoze kandi umusaruro uraboneka. Ni umutoza uzi icyo ashaka kandi icyo gitsure aduha buri gihe kiradufasha kugira ngo tubone intsinzi.”

Amavubi azagaruka mu kibuga hagati y’itariki 22 na 30 Ukuboza 2024 akina imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu izayahuza na Sudani y’Epfo ariko ashobora kutazatoza kuko amakuru avuga ko yagiye mu biruhuza mu gihugu cy’u Budage iwabo mu gihe hagitegerejwe ko afata icyemezo cyo kongera amasezerano kuko FERWAFA ivuga ko yamaze kumuha ubusabe bwayo.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka