Amavubi yatsinze Gabon 1-0 mbere yo gukina na Congo Brazzaville
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze iya Gabon igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 12/7/2014, mu rwego rwo kwitegura gukina na Congo Brazzaville mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku munota wa 21 w’igice cya mbere.
Icyo gitego Rutahizamu wa Police FC uhagaze neza muri iki gihe, nyuma yo kwitwara neza no mu mukino u Rwanda rwaherukaga gutsindamo Libya ibitego 3-0, yagitsinze ahawe umupira mwiza na Haruna Niyonzima.
Uwo mukino waranzwe no kwigaragaza kw’Amavubi, ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro andi mahirwe yabonywe na Sina Gerome, Emery Bayisenge ndetse na Iranzi Jean Claude.
Muri uwo mukino waranzwe no gusimbuza cyane abakinnyi mu rwego rwo kubamenyereza, Gabon iri ku mwanya wa 89 ku isi, yanyuzagamo nayo igasatira ariko Ndoli Jean Claude wari urinze neza izamu ry’u Rwanda yabujije Engonga Obame Franck na Yakouya Lionel kwishyura igitego bari batsinzwe.
Mu gihe u Rwanda rwitegura gukina na Congo Brazzaville, Gabon yo itazakina imikino y’amajonjora y’ibanze, irimo kwitegura imikino y’amatsinda aho iri mu itsinda rya gatatu ririmo Angola, Burkina Faso ndetse n’ikipe izakomeza hagati ya Kenya na Lesotho.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko gutsinda Gabon byongereye akanyabugabo ikipe ye kandi kuva imaze iminsi yitwara neza, nyuma yo gusezerera Libya, bizatuma banitwara neza bakavana intsinzi muri Congo Brazzaville.
Mugenzi we wa Gabon, Jorge Paulo Costa Almeida, avuga ko n’ubwo yashakaga no gutsinda ariko ntibimukundire, icyari kigamijwe cyane muri uwo mukino ari ugukomeza kumenyereza abakinnyi be no kureba neza abo azakoresha ubwo bazaba batangiye imikino yo mu matsinda kandi ngo arimo kugenda abigeraho.
Amavubi azakina umukino ubanza na Congo Brazzaville tariki 20/7/2014 i Pointe Noire, akazakina uwo kwishyura i Kigali tariki 2/8/2014, ariko mbere yo kugaruka mu Rwanda azabanza akine undi mukino wa gicuti na Gabon tariki 24/7/2014 i Libreville.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville izahita ijya mu itsinda rya mbere ririmo Afurika y’Epfo na Sudan, naho Nigeria yari iririmo ikaba yarahanwe na FIFA kubera ko Leta y’icyo gihugu yivanze mu miyoborere y’umupira w’amaguru.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
What happened between Amavubi VS congo brazzaville ??I’m gedeon from U S A.thank you for u’re best enswer
I gonna get from you