Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Namibia ndetse na CECAFA

Kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, abakinnyi 24 b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye umwiherero w’imyitozo bitegura gukina umukino wa gicuti na Nambina ndetse n’imikino y’igikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012.

Nk’uko gahunda twahawe n’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ ibigaragaza, imyitozo Amavubi yatangiye kuri uyu wa mbere ni iyo gutegura cyane cyane umukino wa gicuti wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Namibia tariki 14/11/2012 I Kigali.

Umukino ubanza wabereye i Windhoek amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Nyuma y’umukino wo kwishyura, Amavubi azakomeza umwiherero yitegura imikino ya CECAFA izatangira tariki 24/11 kugeza tariki 8 /12/2012.

Mu rwego rwo gutegura uwo mukino wa Nambina, CECAFA ndetse n’andi marushanwa azakinwa mu munsi iri imbere, umutoza Micho yahamagaye abakinnyi 24 basanzwe bakina mu Rwanda, akaba yongeyeho n’abandi batandatu bakina hanze y’u Rwanda, ariko bo bazitabira ubutumire bitewe na gahunda y’amakipe yabo bakinamo hirya no hino ku isi.

Abakinnyi 24 bakina mu Rwanda bahamagawe harimo abanyezamu batatu: Ndoli Jean Claude, Marcel Nzarora na Jean Luc Ndiyashmiye.

Abakina inyuma hahamagawe Hamdan Bayiranga, Michel Rusheshangoga, Frederick Ndaka, Mwemere Ngirinshuti, Emery Bayisenge, Ismail Nshutiyamagara, Fabrice Twagizimana na Niyikiza Aimable

Abakina hagati ni Jean Baptiste Mugiraneza, Tumaine Ntamuhanga, Jean Damour Uwimana, Imran Nshimiyimana, Eric Nsabimana na Djabir Mutarambirwa.

Abakina imbere bahamagawe ni Farouk Ruhinda, Iranzi Jean Claude, Sina Jerome, Emanuel Sebanani,Barnabe Mubumbyi, Gahonzire Olave na Jimmy Mbaraga.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe ni Solomon Nirisarike ukina mu Bubiligi, Stephen Kunduma ukina muri Vietnam , Elias Uzamukunda ukina mu Bufaransa, Charles Tibingana ukina muri Uganda na Eric Gassana, Haruna Nyonzima bakina muri Tanzania, gusa muri bo nta n’umwe uragera mu Rwanda.

Tombola y’uko amakipe azahura muri CECAFA izakorwa tariki 12/11/2012, Amavubi akazahaguruka mu Rwanda yerekeza i Kampala tariki 22/11/2012 naho imikino nyirizina ikazatangira nyuma y’iminsi ibiri.

Uganda niyo yatwaye igikombe cya CECAFA giheruka kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsinda u Rwanda ku mukino wa nyuma hitabajwe za penaliti.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka