Amavubi yatangiye imyitozo, Mutsinzi Ange yabimburiye abakina hanze (AMAFOTO)
Abakinnyi bakina mu Rwanda biyongereyeho Djihad Bizimana, batangiye imyitozo yo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “AMAVUBI”, yatangiye imyitozo igamije gutegura umukino wa Mozambique uzaba tariki 02/06/2022 i Johannesburg muri Afrika y’Epfo ndetse n’uwa Senegal tariki 07/06/2022 i Huye.

Ni imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo iyobowe n’umutoza Carlos Alos Ferrer afatanyije n’abandi bamwungirije, ikaba ari nayo myitozo ya mbere uyu mutoza yari akoresheje kuva yasimbura Mashami Vincent.
Abakinnyi 21 bahamagawe bakina mu Rwanda bose bitabiriye iyi myitozo, hiyongeraho Djihad Bizimana umaze iminsi mu Rwanda, mu gihe Mutsinzi Ange ukina muri Portugal yageze ku kibuga ariko ntakore imyitozo kubera ari bwo yari akigera mu Rwanda.
Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bazatangira kugera mu Rwanda ku munsi w’ejo mu buryo bukurikira:
1) IMANISHIMWE Emmanuel- 27/05/2022 (06h50’)
2) MANZI Thierry - 27/05/2022 (06h50’)
3) NIRISARIKE Salomon - 27/05/2022 (5h30’)
4) KAGERE Meddie- 29/05/2022 (19h00’)
5) RAFAEL York azasanga abandi muri Afurika y’epfo tariki 30/05/2022.
6) MUTSINZI Ange yamaze kuhagera ejo azakorana imyitozo n’abandi.
Amafoto yaranze imyitozo ya mbere



















National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ngwee mbona amavubi bizayagola
ariko akitabira irushanwa
bizasaba kwitanga kw’abakinnyi
ngwee mbona amavubi bizayagola
ariko akitabira irushanwa
bizasaba kwitanga kw’abakinnyi