Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, aho bagiye gukina umukino wa nyuma wo guhatanira itike ya CAN izabera muri Cameroun.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino na Cameroun ku wa Kabiri tariki 30/03/2021 kuri Japoma Stadium iherereye i Douala, aho Amavubi aramutse atsinze uyu mukino byayiha amahirwe yo kubona itike ya CAN, ariko bikazaterwa n’uko umukino wa Cap-Vert na Mozambique uzaba wagenze
Abakinnyi berekeje muri Cameroun
Abanyezamu
1. Kwizera Olivier
2.Mvuyekure Emery
3. Ndayishimiye Eric
Ba myugariro
4. Mutsinzi Ange
5. Nirisarike Salomon
6. Usengimana Faustin
7. Rugirayabo Hassan
8.MImanishimwe Emmanuel
9. Fitina Ombolenga
10. Rutanga Eric
Abakina hagati mu kibuga
11. Rubanguka Steve
12.Mukunzi Yannick
13. Niyonzima Haruna
14. Niyonzima Olivier
15. Twizeyimana Martin Fabrice
16.Ngendahimana Eric
17.Manishimwe Djabel
Ba Rutahizamu
18. Nshuti Dominique Savio
19. Meddie Kagere
20.Iradukunda Bertrand
21. Danny Usengimana
22. Byiringiro Lague
23. Sugira Ernest










National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nasanze bishoboka ko Amavubi,yavamo ikipe ikomeye ariko Leta nibabe hafi, nkuko babigize ubushize muri CHAN, ndavuga guhabwa imyitozo hakiri kare , imikino ya gicuti myinshi,primes zabo kuzitanga kugihe, kurekera abatoza umurimo wabo ntawubavangira, kubyaza amahirwe , abakinnyi bakiri bato no kubaha gahunda ifatika, gushakira abana babanyarwanda amakipe akomeye yo hanze bajyamo....
Nibyo wangu.ubundi turashoboye umupira wamaguru.Tubasabire Imana igendane nabo intsinze yo turayiteguye