Amavubi yanyagiwe na Algeria ibitego 4 ku busa

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Algeria ibitego bine ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi wabereye i Blida muri Algeria ku wa gatandatu tariki 2/6/2012.

Ikipe y’u Rwanda yagiye gukina uyu mukino idatanga icyizere, nyuma yo gutsindwa ibitego 8 kuri 2 mu mikino itatu ya gicuti yakiniye muri Tuniziya.

Umukino wahuje u Rwanda na Algeria, Amavubi yagaragaje imbaraga nkeya ku mpande zose, mu gihe Algeria yakinishaka imbaraga cyane ikaba yakomeje kotsa igitutu Amavubi.

Ku munota wa 26 Sofiane Feghouli yatsinze igitego cya mbere cya Algeria, ubwo Ndoli Jean Claude yasohokaga aje kumutanga umupira maze akawutera nabi ugahita wigira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa icyo gitego, Amavubi yacitse intege maze Algeria irabarusha cyane mu bice byose by’ikibuga. Ku munota wa 32, El Arabi Soudani yabonye igitego cya kabiri.

Mi gice cya kabiri, Islam Slimani winjiye mu kibuga asimbura, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 80, cyabaye nk’aho kirangije umukino, dore ko wabonaga abasore ba Milutin Micho bakina umukino wo gukiza izamu gusa, kuko gusatira byo byari byabananiye.

Mbere y’uko umukino urangira, El Arabi Soudani wari wazengereje ba myugariro b’u Rwanda yatsinze igitego cya kane ku munota wa 83, umukino urangira utyo.

Nyuma y’uwo mukino kapiteni w’Amavubi Olivier Karekezi yatangarije Radio Rwanda ko yihanganisha Abanyarwanda bose kuko bananiwe gukora ibyo babasabaga, gusa avuga ko mu mikino isigaye bagiye gukora ibishoboka byose bakazatsinda kuko ngo hakiri amahirwe yo kuzitwara neza mu mikino isigaye.

Amavubi azagera i Kigaki ku wa kabiri, ahite asubira mu mwiherero wo gutegura umukino azakina na Benin Kigali tariki 9/6/2012.

Amavubi afite akazi gakomeye kuko, mu cyumweru kimwe nyuma y’uwo mukino wa Benin, Amavubi azakina na Nigeria i Abuja mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo muri 2014.

Abakinnyi b’u Rwanda yabanje mu kibuga:

Jean-Claude Ndoli, Emery Bayisenge, Eric Gasana, Fabrice Twagizimana, Jonas Nahimana, Haruna Niyonzima, Jean-Claude Iranzi, Jean-Baptiste Mugiraneza, Tumaine Ntamuhanga, Meddie Kagere, Olivier Karekezi

Abakinnyi ba Algeria babanje mu kibuga:

Raïs M’Bolhi, Abderahmane HACHOUD, Adlène Guedioura, Carl Medjani, Djamel Mesbah, Ismaël Bouzid, Lacen, Ryad Boudebouz, Sofiane Feghouli, El-Arbi Hilal Soudani, Rafik Zoheir Djebbour

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amavubi nashake ahantu ikibazo kiri muri iyi minsi kuko bigaragara ko uko tuyazi muminsi ishize atariko akiri. Hari ahantu hari ikibazo byanze bikunze ababishinzwe nibabikurikirane niba ari n’abakinnyi bashaje cyangwa bananiwe, niba ari abatoza bafite ikibazo cyangwa se niba hari n’ikindi ariko nigishakishwe kimenyekane kandi gikemurwe, uziko atsinzwe ibitego 11 mumikino ine gusa??? 5-1 kuri Tuniziya 2-0 kuri Libya 4-0 kuri Algeria na 1-1 Kuri Ghana( btyose hamwe ni 12-2 mumikino 4 gusa kandi n’amakipe yoroshye rwose keretse wenda Tuniziya kandi nayo muri iyi minsi iracumbagira)

Yusi Muganga Mugisha yanditse ku itariki ya: 3-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka