Ikipe y’igihugu yakomeje kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo yanganyaga na Libya 0-0 muri Tuniziya ikayitsindira i Kigali 3-0. Mu kwezi kwa gatanu Amavubi yari ku mwanya w’131.
Umwanya wa 68 u Rwanda rugezeho ni wo mwanya mwiza rubonye mu mateka yarwo kuko uwo rwaherukaga kubona ari uwa 78 mu kwezi k’Ukuboza 2008 mu gihe mbere y’ukwezi kwa cumi k’uyu mwaka, baherukaga mu makipe meza 100 muri Kamena 2009.

Ubudage buracyoyoboye urutonde, Argentine ku mwanya wa kabiri, mu gihe Brasil igeze ku mwanya wa gatandatu naho Ubufaransa kuwa karindwi.
Algeria iracyari iya mbere muri Afurika ikurikiwe na Tuniziya mu gihe u Rwanda ari rwo ruyoboye ibindi bihugu byo mu karere, imbere ya Uganda ya 76 na Tanzania y’105.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Congs ku mavubi kbs erega suko tudafite tarent ahubwo zifite management mbi gusa bibukeko uyu ari umusaruro wa u-17 kd barikubyina bavamo gusa ntabandi nabo twaridufite ni songa none bari kubatera inyoni....
Ibi ntaho bihuriye n’ibiri kuri field (terrain). Ubu se ni ukuvuga ko uramutse ukubye kabili umubare w’amakipe yitabira phase ya nyuma y’igikombe cy’isi, ikipe yacu yazabonekamo?
Ntimukatubeshye.
KURAJE KBS TURABASHYIGIKIYE
ndabona ibi tutabyishimira mubona mumakipe yo muri kano karere Amavubi yotsida amakipe angahe?
amavubi nakre dre birikuza yego ntabwo wakwishima cyane ko fotball ejo bakisanga 150 rero ntakwirara guhari gusa coongulat’ kuri coach costantin
Congr Ku Mavubi By’umwihariko Koch Kabisa Nugukomerezaho!