Amavubi yananuye imitsi ku nyanja y’abahinde mu kwitegura umukino wa Mozambique (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze urugendo rwo kunanura imitsi i Maputo muri Mozambique, mbere y’uko baza gukora imyitozo kuri uyu mugoroba

Ni urugendo aba bakinnyi b’Amavubi bakoze mu gihe cy’iminota 20, nyuma baza gukora imyitozo ngororamubiri, bakaza gukora imyitozo yabo ya mbere ku i Saa Cyenda n’igice.

Iyi kipe y’u Rwanda yageze i Maputo kuri uyu wa mbere, aho yageze idafite Nsabimana Eric Zidane utarahagurukanye n’abandi, akaba biteganyijwe ko ahagera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, gusa ikaba yarahasanze Djihad Bizimana wahise ahakomereza avuye mu Bubiligi.

Umukino w’Amavubi uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 14/11/2019 kuri Zimpeto Stadium Saa kumi n’ebyiri zuzuye, aha ikaba igomba no kuhakorera imyitozo ejo ku wa Gatatu

Amafoto

img125866|center>

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Urwanda rwacu amavubi aratsinda 1
Mozambique 0

Kagenza Celestin yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Amavubi azabikora kbx ndabashyigikiye

Alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

amavubi2-1

fabrice ox uzi yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

amavubi azabikora kbx

fabrice ox uzi yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

nibakomerezaho kbx tubarinyuma

Ruzindaza jovan yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka