Ibi Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yabimenyesheje ubunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mu ibaruwa yabwandikiye ibubwira ko yakiriye ubusabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin buvuga ko nta hoteli nibura iri ku rwego rw’inyenyeri 4 yakwakira ikipe n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’umukino iri ahazabera umukino ariho mu karere ka Huye.

CAF yakomeje ivuga ko nayo nyuma yo gukora igenzura mu karere ka Huye yasanze hoteli zihari ziri mu nsi y’ibipimo bisabwa kugira ngo zibe zakwakira amakipe n’abandi bafite aho bahuriye n’imikino iri mu rwego rwa mbere, bityo ko bakuyeho umukino w’umunsi wa kane mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wari kuzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, ahubwo ukaba wabera kuri Stade de l’Amitie General Mathieu Kerekou Cotonou muri Benin.
Mu gihe byaba ko u Rwanda rwakirira Benin iwayo tariki 27 Werurwe 2023 waba ari umikino wa kabiri rukiniye hanze nyuma n’ubundi yo kwakirira Senegal iwayo ku mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda.

Kuri uyu wa Gatatu Benin irakira u Rwanda mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|