Nyuma yo gukura intsinzi mu gihugu cya Ethiopia y’ibitego 3-2, abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru bamaze gusesekara i Kigali, aho bahise berekeza mu mwiherero wo gukomeza gutegura umukino wo kwishyura.
Ibi bitego u Rwanda byatsinzwe na Eric Rutanga ku munota wa 55 w’umukino, Hakizimana Muhadjili atsinda icya kabir ku munota wa 78, naho Biramahire Abeddy Christophe atsinda icya gatatu cy’intsinzi ku munota wa 80.
Amafoto y’Amavubi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe

Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Usengimana Faustin, Ndayishimiye Eric Bakame na Nyandwi Saddam bose ba Rayon SPorts bari mu Mavubi


Eric Rutanga watsinze igitego cya mbere

Usengimana Faustin na Bizimana Djihad bahoze bakinana muri APR no muri Rayon Sports

Mukunzi Yannick agera i Kigali

Nshuti Innocent, Bizimana Djihad, Iradukunda Eric Radu na Ndayishimiye Celestin

Mashami Vincent yatangarije itangazamakuru ko ikipe itagiye kwirara, ahubwo igiye gukaza imyitozo

Mashami Vincent , umutoza wungirije nawe yahageranye akanyamuneza

Nshuti Innocent, Iradukunda Eric Radu na Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel asohoka mu kibuga cy’indege

Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni w’iyi kipe yari afite akanyamuneza

Biramahire Abeddy watsinze igitego cya gatatu cyahesheje intsinzi Amavubi

Antoine Hey utoza Amavubi na Higiro Thomas utoza abazamu b’Amavubi

Muhawenimana Claude uyobora itsinda ry’abafana b’Amavubi nawe yari yaje kubakira

Umunyezazamu Nzarora Marcel agera i Kigali

Hamwe na De Gaulle, bafashe agafoto

Manzi Thierry asuhuza abafana bari baje kwakira iyi kipe

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa ni we waje ayoboye abandi, inyuma ye ni Manzi Thierry



National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Hey my mezegute