Nyuma yo gukura intsinzi mu gihugu cya Ethiopia y’ibitego 3-2, abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru bamaze gusesekara i Kigali, aho bahise berekeza mu mwiherero wo gukomeza gutegura umukino wo kwishyura.
Ibi bitego u Rwanda byatsinzwe na Eric Rutanga ku munota wa 55 w’umukino, Hakizimana Muhadjili atsinda icya kabir ku munota wa 78, naho Biramahire Abeddy Christophe atsinda icya gatatu cy’intsinzi ku munota wa 80.
Amafoto y’Amavubi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe
Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Usengimana Faustin, Ndayishimiye Eric Bakame na Nyandwi Saddam bose ba Rayon SPorts bari mu Mavubi
Eric Rutanga watsinze igitego cya mbere
Usengimana Faustin na Bizimana Djihad bahoze bakinana muri APR no muri Rayon Sports
Mukunzi Yannick agera i Kigali
Nshuti Innocent, Bizimana Djihad, Iradukunda Eric Radu na Ndayishimiye Celestin
Mashami Vincent yatangarije itangazamakuru ko ikipe itagiye kwirara, ahubwo igiye gukaza imyitozo
Mashami Vincent , umutoza wungirije nawe yahageranye akanyamuneza
Nshuti Innocent, Iradukunda Eric Radu na Manishimwe Djabel
Manishimwe Djabel asohoka mu kibuga cy’indege
Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni w’iyi kipe yari afite akanyamuneza
Biramahire Abeddy watsinze igitego cya gatatu cyahesheje intsinzi Amavubi
Antoine Hey utoza Amavubi na Higiro Thomas utoza abazamu b’Amavubi
Muhawenimana Claude uyobora itsinda ry’abafana b’Amavubi nawe yari yaje kubakira
Umunyezazamu Nzarora Marcel agera i Kigali
Hamwe na De Gaulle, bafashe agafoto
Manzi Thierry asuhuza abafana bari baje kwakira iyi kipe
Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora Ferwafa ni we waje ayoboye abandi, inyuma ye ni Manzi Thierry
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Hey my mezegute