Kuri uyu wa Kane ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" iherereye i Antanarivo muri Madagascar, yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa mbere wa gicuti uzayahuza Na Botwanda ku i Saa Cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu.


Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose ndetse ikorwa mu mvura yagwaga muri kiriya gihugu. Umutoza w’Amavubi. Ku mutoza w’Amavubi yishimira ko babashije kubona iyi mikino ya gicuti izabafasha kwitegura iyo gushaka itike y’igikombe cy’isi ndetse n’itike ya CHAN.
Yakomeje avuga ko kandi yishimiye kuba barabonye umwanya uhagije wo kuba bari kumwe n’abakinnyi bakina hanze muri iyi myitozo, anavuga ko kimwe nk’intego ya buri mutoza gahunda ari ugushaka intsinzi muri iyi mikino.
Kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana nawe yunze mu ry’umutoza, aho yavuze ko aya ari amahirwe babonye yo kwitegura imikino n’andi marushanwa bafite imbere.
Yagize ati "Izi matches za gicuti ni nziza, twari tumaze igihe tutazikina, ibi rero bizadufasha binafashe umutoza. Nk’Abanyarwanda rero nababwira ngo intsinzi irafasha, turabasaba gushyiraho imbaraga no gukorera hamwe kuko intsinzi ni yo iba yatumye dukora ingendo zireshya gutya, it’s a process, let’s trust the process.





National Football League
Ohereza igitekerezo
|