Ku wa Gatandatu ahagana mu ma Saa tanu ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza I Casablanca muri Maroc, aho yari igiye gukina imikino ibiri ya gicuti.

Abakinnyi ba mbere b’Amavubi bageze muri Maroc
Ni urugendo rwamaze amasaha hafi 24 dore ko ikipe yabanje guhagarara ku kibuga cy’indege cya Entebbe (Uganda), yongera kuhava yerekeza I Doha muri Qatara ahoy amaze amasaha abiri, aha bahavuye berekeza I Casablanca muri Maroc aho bageze ku i Saa ine za mu gitondo ari nazo Saa tanu za Kigali.

Nishimwe Blaise wa Rayon Sports na Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu Sports ubwo berekezaga Maroc

Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bamaze kugera muri Maroc

Myugariro Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu Mavubi

Kimenyi Yves, umunyezamu wa Kiyovu Sports

Jimmy Mulisa, Umutoza wungirije w’Amavubi
Abakinnyi bamaze kugera muri Maroc bafashe umwanya wo kruhuka aho bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, aho bagenda biyongeraho abandi babimburiwe na Rafael York waraye ageze muri Maroc mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Jacint Magriña Clemente , Umutoza wa mbere wungirije w’Amavubi







National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amahirwemasa kukipeyigihugu amavubi