Abakinnyi 18 biyongeraho Ndayishimiye Eric Bakame utazakina uyu mukino bamaze kugera mu gihugu cya Uganda, aho bagiye gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Iyi kipe yahagurutse muri iki gitondo ku i Saa mbili n’igice yerekeza Uganda, biteganyijwe ko izakora imyitozo ku munsi w’ejo, nyuma bakazakina na Uganda ku wa Gatandatu ku kibuga cya St. Mary’s Kitende.

Abakinnyi b’Amavubi berekeje Uganda: Ndayishimiye Eric, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Bishira Latif, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad [C], Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iradukunda Eric, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Barnabe, Nshimiyimana Amran and Biramahire Abeddy.

Nyuma y’icyumweru kimwe tariki 19/08/2017, Amavubi azakina umukino wo kwishyura na Uganda uzabera mu Rwanda, izasezerera indi ikazahita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakina imbere mu gihugu kizabera muri Kenya mu kuva tariki 11 Mutarama 2018, kugera 02 Gshyantare 2018.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Irwanda rukomerezaho tururinyuma
Umupira kuba ufite impano yawo,kd ugakina witanga ufite ishyaka. Murwanda abakinnyi turabafite ark wagera kibasatira biba ikibazo giko meye ahubwo ababyeyi nibatu byarire izo mpano kuko turazikeneye .dushaka ikipe itsinda nkumusaza wacu paul kagame ndamukunda cyane! Iyindi mikino ok nawe arabishima ark foot ball yarafashije ark byaranze .reka two gucika intege ahubwo twubake abana bafite iyompano erega dushimishwa noguhora dutsinda.
Ndasubiza uwitwa UWAYO.Ntabwo imana yivanga mu mupira.Urugero,niba MESSI na RONALDO bahora batwara Ballon d’or,nuko ari abahanga.Ni ibintu bavukanye.Ntabwo dushobora gutsinda Ubudage,Brazil cyangwa Spain.Niyo twasenga iminsi 30,ntabwo twabatsinda.Niba ABAGANDE bahora badutsinda,ntabwo aruko imana itwanga,ahubwo nuko ABAGANDE baturusha umupira.Niba twarabatsinze muli 2003,nuko twari dufite Abanyamahanga benshi b’abahanga.Turamutse dutsinze Abagande,ntabwo ari imana yaba ibitubereyemo,ahubwo nuko twaba twakinnye neza.
Nukuri ahubwo mwongerreho imbaraga kuko gye mustinzwe ntibigyohera
Twizeyeko Imana ibidufashyamo