Amavubi yageze aho azakinira na Nigeria ariko Karekezi yahise avunika
Ku gicamunsi cya tariki 14/06/2012 ikipe y’u Rwanda yageze mu mujyi wa Calabar mu majyepfo ya Nigeria ahazabara umukino w’Amavubi na Super Eagles ku wa gatandatu tariki 16/6/2012, mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013.
Nyuma y’urugendo rw’iminsi ibiri ruva Kigali-Lagos-Calabar, Amavubi yageze mu mujyi wa Calabar uherereye kuri kilometero 700 uvuye mu murwa mukuru wa Nigeria (Lagos), akaba acumbikiwe muri Hotel yitwa Channel View, umutoza n’abakinnyi bakaba bayishimiye.
Mu myitozo ya mbere Amavubi yakoze saa kumi n’imwe z’umugoroba tariki 14/06/2012, kapiteni w’u Rwanda Olivier Karekezi yahavunikiye, ubu akaba arimo kwitabwaho n’abaganga kandi badutangarije ko ashobora gukira vuba akaba yazakina umukino wo ku wa gatandatu uzabera kuri U J Esuene Stadium.
Mu kiganiro twagiranye n’umutoza w’Amavubi. Milutin Micho nyuma y’iyo myitozo, yavuze ko barimo gutegura uwo mukino nk’abategura umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika kuko azi neza ko atsinzwe na Nigeria yahita asezererwa mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
Micho yagize ati, “Turabizi neza ko tugiye gukina n’ikipe ikomeye muri Afurika kandi nayo ishaka intsinzi ariko ku ruhande rwacu turakora ibishoboka byose kugirango tuzashimishe abanyarwanda”.
Umukino ubanza wabereye mu Rwanda muri Gashyantare, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, bivuze ko u Rwanda ruramutse runganyije na Nigeria igitego kimwe kuri kimwe rwahita rusezerera Nigeria.
Ku ruhande rwa Nigeria, umutoza Stephen Keshi yabywiye kickoff.com ko intego ye ari ugukina umukino wo gusatira cyane akazabona ibitego byinshi muri uwo mukino.
Uyu mukino uzanarebwa na Minisitiri wa Siporo n’umuco muri Nigeria Mallam Bolaji ndetse n’umuyobozi w’intara ya Cross River State umujyi wa Calabar uherereyemo, Liyel Imoke, uzatangira saa kumi n’imwe za Calabar (saa kumi n’ebyiri za Kigali) ukazasifurwa n’umunya Cote d’Ivoire Nomandiez Doue.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|