Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yanganyije na Tanzania asoza ku mwanya wa nyuma (AMAFOTO)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasoje ku mwanya wa nyuma mu irushanwa ry’imikino ya gicuti yaberaga mu Rwnda nyuma yo kunganya na Tanzania ibitego 3-3.
Wari umukino wa gatatu ari na wo wa nyuma ari na wo wasoje indi waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino waje kurangira Amavubi na Tanzania z’abatarengeje imyaka 17 banganyije ibitego 3-3.

Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Utonesha Henson, ku munota wa 20 Nsanzimfura Keddy ahita atsindira Amavubi igitego cya kabiri, ku munota wa 28 Tanzania yishyuye igitego cya mbere cyatsinzwe na John Edmond 28 ahita anabatsindira icya kabiri ku munota wa 49.
Mu gice cya kabiri, Mshirakandi Edson wa Tanzania yaje gutsinda igitego cya gatatu biba 3-2, maze ku munota wa 94 w’umukino Isingizwe Rodrigue atsindira Amavubi igitego cyo kwishyura, umukino urangira ari ibitego 3-3.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Tanzania: Mwinyi Yahya , Alphonse Msanga , Msindo Pascal , Rutibinga Ally , Swakali Alafat , Chananja Musungwi, Nankulu Mustapha , Abraham Maurice , Mulinge Salum, John Edmund na William Dominique.
Rwanda : Hakizimana Adolphe, Kazungu Claver, Mwebaze Yunusu, Niyomugisha Eny , Bizimana Djihad, Rutonesha Hesbon, Nsanzimfura Keddy, Isingizwe Rodrigue, Nyarugabo Moise, Munezero Olivier, Ishimwe Jean Renne.
Mu mikino yabaye muri iri rushanwa, u Rwanda mu mukino wa mbere rwatsinzwe na Cameroun ibitego 3-1, Tanzania nayo itsinda Cameroun ibitego 2-1, Tanzania inanganganya n’u Rwanda, bituma Tanzania yegukana igikombe, Cameroun iza ku mwanya wa kabiri, naho U Rwanda ruza ku mwanya wa nyuma.
Andi mafoto yaranze uyu mukino



















Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego
National Football League
Ohereza igitekerezo
|