Ku i Saa yine z’ijoro z’i Kigali ni bwo ikipe yahagurutse yerekeza i Lusaka muri Zambia, aho yageze mu rukererera rwo kuri uyu wa Kane, ikaba igomba no kuza gukora imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Umutoza Mashami Vincent utoza iyo kipe, mbere yo kwerekeza muri Zambia, yadutangarije ko ikipe ye ifite icyizere cya 99% cyo kwegukana intsinzi, bakaba banabasha gusezerera ikipe ya Zambia yabatsindiye mu Rwanda ibitego 2-0.
Yagize ati "Imyitozo yagenze neza nta mukinnyi ufite ikibazo, umukino wo kwishyura ntuzaba woroshye,ariko dufite icyizere cyose nka 99%, uko twari twateguye umukino ubanza bitandukanye n’uko twateguye uwo kwishyura, nta kintu tuzigamye mu kabati"
"Ni akazi gakomeye, ariko urugamba tugiyemo twiteguye kuzarusohokamo neza, Zambia yadutsinze ibitego bibiri, hari amahirwe menshi twapfushije ubusa mu mukino ubanza ariko ubu twiteguye kwikosora"















Ikipe yerekeje Zambia: Cyuzuzo Gael, Ntwali Fiacre, Uwineza Aime Placide, Songayingabo Shaffi, Buregeya Prince, Ndayishimiye Thierry, Ishimwe Christian, Mugisha Patrick, Nshimiyimana Marc Govin, Nshimyumuremyi Gilbert, Dylan Maes Georges, Francis
Gueulette Samuel Leopold Marie, Nyilinkindi Saleh, Bonane Janvier, Cyitegetse Bogarde, Byiringiro Lague, Ishimwe Sareh and Byukusenge Yakuba
Abayoboye ikipe: Nshimiyimana Alexis Redamptus (Umuyobozi wa Delegasiyo), Mashami Vincent (Umutoza mukuru), Rwasamanzi Yves (Umutoza wungirije), Mugabo Alexis (Umutoza w’abanyezamu), Nuhu Assuman (Umuganga w’ikipe), Nzeyimana Felix (Team Manager) na Tuyisenge Eric (Kit Manager)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|