Ahagana ku i Saa Saba z’amanywa zo kuri iki Cyumweru ni bwo abasore bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bari bageze mu Rwanda, aho ivuye muri Libya mu gukina umukino ubanza na Libya.


Mu mukino ubanza aba basore b’ikipe y’u Rwanda bari banyagiwe ibitego 4-1 na Libya, ukaba wari umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.


Iyi kipe ikigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe yahise ikomereza mu karere ka Huye, aho igomba gukinira umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu kabiri tariki 27 Nzeri 2022 kuri Stade ya Huye guhera saa cyenda z’amanywa.
Amavubi U23 arasabwa byibura gutsinda Libya ibitego 3-0 kugira ngo ibashe gukomeza, izabasha gukomeza ikazakina na Mali kugira ngo haboneke izajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mwaka utaha wa 2023.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|