Ku mukino wa kabiri w’amatsinda watangiye Saa Cyenda n’igice, Amavubi u-15 yihereranye Ethiopia ayitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Irankunda Siradji, Irankunda Pacifique ndetse na Hoziyana Kenedy.

Kapiteni w’Amavubi u-15 Hoziyana Kennedy watsindiye u Rwanda igitego cya gatatu
Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi u-15 imaze gutsinda imikino ibiri, aho buri mukino bawutsinzemo ibitego 3-0 rukanazigama ibitego 6, ubu rukaba ruyoboye itsinda n’amanota 6 bananganya na Uganda ariko yo ikaba izigamye ibitego 5.

Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinze 3-0

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia u-15

Amavubi u-15 yabanje mu kibuga
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Intsinzi y’amavubi ikomeze yogere, bayobozi bayo namwe mukomerezeho, tubari inyuma