Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazakina na Mali kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse n’uwo bazakina na Kenya iwayo tariki 15/11/2021.

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bakomeje kugera mu Rwanda, aho Rutabayiro Jean Philippe ukina muri S.D. LENENSE PROINASTUR yo muri Espagne uhamagawe bwa mbere nawe yakoze imyitozo.


Mu bandi bakinnyi bakina hanze bari mu myitozo harimo Emery Mvuyekure ukina muri Tusker yo muri Kenya, Manzi Thierry ukinira FC Dila Gori yo muri Georgia, mu gihe TWIZERE Buhake Clément na RAFAEL York baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.




National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe uko mbyumva mudufashije mwabwira M. Vincent agasezera kuko imirimo yo gutoza team nationale yo yaramunaniye kbx !!!!!!