Mu gihe abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bamwe baraye bageze muri Maroc,abandi bakinnyi bakina hanze nabo bakomeje kugera mu mujyi wa Agadir, abandi bakinnyi bakina hanze nabob amaze kuhagera.

Rafael York na Yannick Mukunzi bamaze kugera aho Amavubi acumbitse muri Maroc
Abahageze uyu munsi ni Mukuzni Yannick ukinira Sandvikens IF yo muri Sweden, ndetse na Rafael York ukinira AFC Eskilstuna yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, kugeza ubu we ariko akaba atazakina umukino wa Mali kuko atarabona ibyangombwa.

Bakiriwe na Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier
Abandi bakinnyi bakina hanze baraye bahageze barimo Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Emmanuel Imanishimwe na Manzi Thierry, ubu utarahagera akaba ari Bizimana Djihad uza kuhagera Saa moya z’umugoroba.





National Football League
Ohereza igitekerezo
|