Amavubi na Namibia zanganyije 2-2 mu mukino utavuzweho rumwe

Ibitego bibiri kuri bibiri nibyo byakiranuye u Rwanda na Namibia mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade Amahoro tariki 14/11/2012, gusa abatoza ba Namibia bababajwe cyane n’imisufurire y’uwo mukino bavuga ko bagombaga gutsinda u Rwanda ibitego 3-2.

Nubwo u Rwanda rwabanje gutsinda ibitego 2-0, Namibia yaje kubyishyura ndetse ku munota wa nyuma yari yizeye igitego cya gatatu ubwo umukinnyi wayo Henrico Botes yateraga umupira neza mu izamu, maze Emery Bayisenge akawukuzamo ikiganza, gusa umusifuzi Denis Batte w’umunya-Uganda ntiyagira icyo abikoraho kuko atatanze penaliti ndetse ntagire n’ikarita atanga.

Umukino watangiye u Rwanda ari rwo rwiharira umupira cyane ndetse Uzamukunda Elias na Iranzi Jean Claude bashakisha uko batsinda igitego, ariko amahirwe babonye nta musaruro yatanze mu minota 45 y’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri umutoza Milutin Micho yakoze impinduka nyinshi zongereye imbaraga mu busatiririzi, maze yinjiza mu kibuga Haruna Niyonzima, Sina Gerome na Jimmy Mbaraga basimbuye Tibingana Charles, Hatekegimana Afrodis ‘Kanombe’na Iranzi Jean Claude.

Izo mpinduka zatanze umusaruro ku munota wa 57 ubwo Jimmy Mbaraga yatsindaga igitego cyiza ku mupira mwiza yari ahawe na Uzamukunda Elias ‘Baby’.

Amavubi yakomeje kotsa igitutu Namibia yagaragazaga ko idakanganye hagati ndetse no mu busatirizi, maze Uzamukunda Elias ayitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 66, ubwo yari aherejwe umupira mwiza na Mwemere wari uwumanukanye ku ruhande rw’ibumoso, maze uumunyezamu VrieS Virgil Christo ntiyabasha kuwukuramo.

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga.

Nyuma y’ibyo bitego bibiri by’Amavubi, amakipe yombi yasimbuje abakinnyi benshi, ariko nyuma y’uko gusimbuza, Namibia igaragaza imbaraga nyinshi kurusha Amavubi yari yatangiye kunanirwa ndetse no gutakaza imipira mu buryo budasonabutse.

Nyuma y’amakosa yo gutakaza imipira no kutavugana hagati y’abakinnyi b’Amavubi, umukinnyi wa Namibia Botes Henrico yabatsinze igitego ku munota wa 73.

Icyo gitego cyongereye imbaraga Namibia maze ikomeza gusatira Amavubi yari yananiwe guhuza umukino nk’uko yari yabikoze mbere.

Ku munota wa 90 w’umukino, amakosa ya ba myugariro b’Amavubi yongeye kubakoraho, ubwo bananirwaga gusubiza inyuma ba rutahizamu ba Namibia maze Shitembi Petrus akabatsinda igitego cya kabiri cyatunguye abari kuri stade Amahoro, ndetse benshi batangira kwijujuta, batumva neza uburyo Namibia yishyuye u Rwanda ibitego bibiri byose.

Ikibazo gikomeye muri uwo mukino cyavutse ku munota wa 93, ubwo Rutahizamu wa Namibia yafataga umupira wari utakajwe naba myugariro b’Amavubi, maze akawunyuza ku munyezamu Ndoli, ariko mbere y’uko umupira winjira mu ncundura, Emry Bayisenge yahisemo kuwuvanishamo ukuboko, ariko umusifuza w’umunya Uganda Denis Batte nyiyagira icyo abikoraho.

Nubwo umutoza wa Namibia yateye amahane ndetse akanirukanwa ku kibuga, ariko ntacyo byahinduye, umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Umutoza wa Namibia wungirije Ricardo Mannetti yavuze ko atagaruka cyane ku misifurire, kuko ngo umusifuzi agomba gusifura ibyo yabonye, ngo niba rero atabisufuye, ashobora kuba atari yabibonye, gusa ashimangira ko umukinnyi w’u Rwanda yakoze umupira neza n’intoki, akaba yagombaga guhabwa ikarita ndetse hakanaterwa penaliti.

Mugenzi we w’Amavubi Milutin Micho avuga ko yababajwe n’uburyo ikipe ye yakinnye cyane cyane mu gice cya kabiri, aho yatsinze ibitego bibiri bikaza kwishyurwa, akavuga ko byatewe ahanini n’abakinnyi bakiri batoya bataragira inararibonye.

“Birababaje gutsinda ibitego bibiri bikishyurwa muri buriya buryo. Mwabonye ko habayeho amakosa mu bakina inyuma, aho bagaragaje ko bagifite byinshi byo kwiga. Baracyakeneye irararibonye izatuma bitwara neza mu mikino dufite mu minsi iri imbere”.

Umukino ubanza wari wahuje u Rwanda na Namibia i Wondhoek wari warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Umukino w’u Rwanda na Namibia wari mu rwego rwo kwitegura imikino ya CECAFA izabera i Kampala muri Uganda kuva tariki 24/11/2012, ndetse n’imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Amavubi: Jean Claude Ndoli, Jean d’Amour Uwimana, Ngirinshuti Mwemere, Tumaine Ntamuhanga, Jean Claude Iranzi, Steven Godfroid, Solomon Nirisarike, Aphrodis Hategikimana, Emery Bayisenge, Charles Tibingana na Elias Uzamukunda

Namibia: Vries Virgil Christo, Ronald Himeekua, Larry Horaeb, Willem Mwedihanga, Dacosta Angula, Jamunovandu Ngatjizeko, Martin Emilio, Bester Rudolf, Lazarus Kaimbi, Heinrich Isaacks na Henrico Botes

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

I believe it will be better if players develop their concentration on their matches.

UWIMANA Sosthene yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka