Amavubi bwa kane yatsinzwe na Uganda kuri Finale ya Cecafa

Amavubi yongeye gutsindirwa na Uganda Cranes ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA iyitsinze igitego kimwe cyatsinzwe Ceasar Okhuti

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda niyo yegukanye igikombe cya CECAFA nyuma yo gutsinda Amavubi igitego 1-0,igitego cyinjijwe mu gice cya mbere gitsinzwe na Caesar Okhuti.

Uganda niyo iheruka kwegukana CECAFA ku nshuro ya 14 muri Ethiopia
Uganda niyo iheruka kwegukana CECAFA ku nshuro ya 14 muri Ethiopia

Igikombe Uganda yegukanye mu marushanwa yaberaga muri Ethiopia,kibaye igikombe cya 14 yegukanye mu mateka yayo,kiba n’igikombe cya kane itwaye itsinze Amavubi y’u Rwanda,aho yayitsinze ku mukino wa nyuma muri 2003,2009,2011 na 2015.

Uganda Cranes yabanje mu kibuga:

Ismael Watenga (GK) Denis Okot, Joseph Ochaya, Richard Kasagga, Murushid Jjuuko, Bernard Muwanga, Ivan Ntege, Erisa Ssekisambu, Muzamir Mutyaba, Farouk Miya (C) na Ceasar Okhuti

Ababanjemo ku mavubi:

Ndayishimiye Eric,Rusheshangoga Michel,Ndayishimiye Celestin,Rwatubyaye Abdul,Usengimana Faustin,Mugiraneza Jean Baptiste,Mukunzi Yannick,Haluna Niyonzima,Tuyisenge Jacques,Iranzi Jean Claude na Nshuti Dominique Savio

Ibihembo byatanzwe

Umukinnyi w’umunsi: Muzamiru Mutyaba

Umukinnyi w’irushanwa: Eliyas Mamo (Ethiopia)

Umunyezamu mwiza w’irushanwa: Ismail Watenga (Uganda)

Uwatsinze ibitego byinshi: Atahir Babikiir (Sudan) - Ibitego 5

Umutoza w’irushanwa: Johnny Mckinstry (Rwanda)

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

mureke dushimire amavubi kubyo yakoze, abantu benshi bahugiye mukubabara ko twatsinzwe na uganda kuri finale ya kane nyamara bibagirwa ko ikipe yagiye arinayo dufite nta mahirwe yahabwaga yo kugera kure nkaha, ndabashimiye nukuri

Olive yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka