Amavubi atsinzwe na Mozambique mbere yo kwakira Cameroun (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2021, Amavubi atsindiwe i Maputo na Mozambique ibitego 2-0

Ni umukino watangiye ku i Saa kumi n’ebyiri kuri Zimpeto Stadium, Amavubi ntiyabasha kwikura imbere ya Os Mambas yarushaga Amavubi gukina neza muri uyu mukino.

Ikipe ya Mozambique yari imbere y’abafana bayo yatangiye yotsa igitutu Amavubi, iza no kubona Penaliti ku munota wa 19, ku mupira bari bagerageje gutera mu izamu ariko Rwatubyaye Abdul awukuyemo ukora no ku kuboko.

Mozambique yaje guhita yinjiza Penaliti ibona igitego cya mbere, iza no guhita ibona igitego cya kabiri nyuma y’iminota itatu gusa.

Amavubi yagerageje gukora impinduka mu gice cya kabiri, Muhire Kevin asimburwa na Niyonzima Olivier Sefu, ndetse na Hakizimana Muhadjili asimburwa na Sibomana Patrick, gusa ntibyagira icyo bihindura muri uyu mukino.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino waje no guhagarara mu minota ya nyuma kubera ibura ry’umuriro muri Stade, Amavubi ubu ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda riyobowe na Mozambique.

Muri uyu mukino umuriro waje kubura muri stade
Muri uyu mukino umuriro waje kubura muri stade

Kuri iki Cyumweru Saa kumi n’ebyiri zuzuye, Amavubi arakina umukino wa kabiri na Cameroun yari yanganyije 0-0 na Cap Vert.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Mozambique: Julio Pedro Frenque, Sidique Ismail Mussagi, Edson Andre Sitoe, Zainadine Junior, Manuel Kambala, Reinildo Mandava, Genny Cipriano Catamo,
Stelio ErnestoTelinho, Witiness Quembo, Canhembe Neymar,
Elias Pelembe, Clesio David Bauque

Rwanda: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Salomon Nirisarike, Rwatubyaye Abdul, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Hakizimana Muhadjili, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie

Andi mafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

imana ibane namwe uyumunsi

gashuhe yanditse ku itariki ya: 17-11-2019  →  Musubize

Mashami yaratitiye ngo "club" yanga guhamagarana Sugira, ingabo ze rero nazo zatitiye. Kdi ndakeka ntacyatunguranye!!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Njyewembona amavubi nubwoyatsinzwe ntako atagize.mashami arabura sugira watsindaga ibitego!

Kavamahanga j damour yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Ariko ntagitangaza kirimo peee kuko uwabahesheje itsinzi yabagejeje hariya baramusize none wakongeraho iki kandi nanjye ari njye ari ugukunda iguhugu ari nogukunda ikipe ni ikihe natakariza ubuzima ? Ikipe izanyirukana ariko igihugu nkizantabara kuberako ndi umwana wacyo

papa yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Bahungu bacu mwihangane but bahoe Kandi courage kucyumweru tubarinyuma

Mugabo yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka