
Ku munota wa cyenda w’umukino Amavubi yabonye amahirwe ya mbere yo kubona amahirwe y’igitego, aho umunyezamu Kwizera Olivier yarenguraga umupira muremure kwa Djihad Bizimana nawe yahise atungura umunyezamu wari uhagaze imbere, maze umupira ukubita umutambiko
Amavubi yakomeje guhererekanya neza imipira mu kibuga, ndetse ba myugariro ba Côte d’Ivoire bakomeza kugorwa cyane na Meddie Kagere wageze mu rubuga rw’amahina kenshi ariko imipira bakayishyira muri Koruneri.
Ku munota wa 30 myugariro wa Tottenham akaba na Kapiteni wa Côte d’Ivoire Serge Aurier, yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gutera umugeri Muhadjili.
Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, Haruna Niyonzima yatanze umupira mubi awusubiza ku munyezamu Kwizera Olivier, yahise ashaka gucenga Kodjia wahise uwukozaho ukuguru uhita ujya mu izamu, igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Côte d’Ivoire ku busa bw’Amavubi.
Ku munota wa 47 igice cya kabiri kigitangira, Ombolenga Fitina yashatse gukiza izamu n’agatsinsino ariko awihera Max Alain Gradel, nta kindi yakoze usibye guhita yoherez ishoti rikomeye mu izamuna, Kwizera Olivier ntiyamenya aho umupira unyuze.
Ku munota wa 64 w’umukino, Amavubi yabonye igitego cya mbere, ku mupira wari uhinduwe neza na Ombolenga Fitina, maze Meddie Kagere atsinda igitego neza n’umutwe.
Amavubi yakomeje gushakisha igitego cya kabiri, hari n’aho Djihad Bizimana yateye ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w’izamu riragaruka, gusa birangira Côte d’Ivoire yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1.
Undi mukino wo muri iri tsinda ikipe ya Guinea yatsinze Republika ya Centrafrika igitego 1-0, bituma Guinea ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 6, Côte d’Ivoire na Centrafurika zigakurikiraho n’amanota 3 zombi, u Rwanda rukaza ku mwanya wa nyuma aho nta nota na rimwe rufite.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Amavubi: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Eric Rutanga, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Yannick Mukunzi, Haruna Niyonzima, Kagere Meddie, Muhadjili Hakizimana
Abasimbura: Kimenyi Yves, Thierry Manzi, Emmanuel Imanishimwe, Iranzi Jean Claude, Patrick Sibomana, Danny Usengimana, Kevin Muhire
Côte d’Ivoire: Slyvain Gbohou, Serge Aurier, Eric Bertrand Bailly, Wilfried Kanon, Ghislain Nclomande Konan, Frank Yannick Kessie, Serrey Dié, Max Alain Gradel, Jean Michael Seri, Pepe Nicolas, Jonathan Adjo Kodjia
National Football League
Ohereza igitekerezo
|