Amavubi yatsinzwe na Cameroun aba aya nyuma mu itsinda (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsindiwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Cameroun igitego 1-0, bituma ajya ku mwanya wa nyuma mu itsinda

Abafana bifashe mapfubyi ubwo Amavubi yatsindwaga
Abafana bifashe mapfubyi ubwo Amavubi yatsindwaga

Wari umukino wa kabiri mu itsinda F nyuma yo gutsindwa na Mozambique ku wa kane, aho u Rwanda rwizeraga kubona amanota atatu ya mbere mu itsinda.

Ni umukino ikipe y’igihugu ya Cameroun yatangiye itagaragaza urwego rwo hejuru nk’ikipe isanzwe ikomeye, Amavubi nayo ntiyigera arema uburyo bugaragara bwavamo igitego kugeza igice cya mbere kirangiye.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka akuramo Hakizimana Muhadjili yinjiza Sibomana Patrick.

Ku munota wa 69 Emmanuel Imanishimwe yaje kuvunika asimburwa na Eric Rutanga, agerageza gutanga imipira yavamo igitego ariko ntibyakunda.

Ku munota wa 74, Cameroun yahise ibona igitego ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina, Salomon Nirisarike ntiyabasha kubuza rutahizamu wa Cameroun gutera mu izamu, Cameroun iba ibonye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Nyuma y’uyu mukino, Cameroun yahise iyobora itsinda n’amanota ane, mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa nyuma inyuma ya Mozambique na Cap Vert.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rwanda: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Salomon Nirisarike, Rwatubyaye Abdul, Bizimana Djihad, Niyonzima Olivier Sefu, Haruna Niyonzima, Hakizimana Muhadjili, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie

Amavubi yabanje mu kibuga
Amavubi yabanje mu kibuga

Cameroon: Andre Onana, Collins Fai, Joyskim Dawa Tchakonte, Michael Ngadeu-Ngadjui , Ambroise Onyongo, Pierre Kunde Malong, Franck Zambo Anguissa, Arnaud Djoum, Vincent Aboubakar, Christian Bassogog, Moumi Ngamaleu

Cameroun yabanje mu kibuga
Cameroun yabanje mu kibuga
Salomon Nirisarike na Ngadeu Michael barwanira umupira
Salomon Nirisarike na Ngadeu Michael barwanira umupira
Rwatubyaye Abdul na Zambo Anguissa ku mupira
Rwatubyaye Abdul na Zambo Anguissa ku mupira
Umunyezamu Kimenyi Yves yagiye akuramo imipira yashoboraga kuvamo igitego
Umunyezamu Kimenyi Yves yagiye akuramo imipira yashoboraga kuvamo igitego
Muhadjili Hakizimana yagerageje gutera amashoti mu izamu ariko ntihaboneka igitego
Muhadjili Hakizimana yagerageje gutera amashoti mu izamu ariko ntihaboneka igitego
Ku maso y'abakunzi b'Amavubi, nta byishimo byaharangwaga
Ku maso y’abakunzi b’Amavubi, nta byishimo byaharangwaga
Abafana bareba umupira biturije
Abafana bareba umupira biturije
Rwatubyaye Abdul azibira Kunde malong ukina hagati mu ikipe ya Cameroun
Rwatubyaye Abdul azibira Kunde malong ukina hagati mu ikipe ya Cameroun
Emmanuel Imanishimwe akiza izamu
Emmanuel Imanishimwe akiza izamu
Rutanga Eric wagiye mu kibuga asimbuye Emmanuel Imanishimwe
Rutanga Eric wagiye mu kibuga asimbuye Emmanuel Imanishimwe
Abakinnyi ba Cameroun bishimira igitego
Abakinnyi ba Cameroun bishimira igitego

Andi mafoto menshi kuri uyu mukino wakanda HANO
Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye ntabwo bintangaje rwose gutsindwa na cameroun ntibitangaje kuko ni kipe ikomeye imaze kubaka izina none rero twe tuta tunafite amakipe akomeye yimbere mu gihugu mukumva ko ikipe yiguhugu hari aho yagera kugira twumve ko twatsinda amarushanwa mpuzamahanga nuko twabanza twukubaka umupira wa maguru ugakomera iwacu nta kipe nimwe dufite ishobora guhatanira ibikombe bikomeye mpuzamahanga mureke tubanze twiyubake buri ikipe itegekwe ko igomba kugira ikipe irenze imwe A,B,C abana batangire umupira bakiri bato,ibyo byigeze gukora mbere yi ntambara kandi hari umusaruro byatanze none nibyo bigomba kugaruka.we build the team from start.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

mwakoze . gutsinda no gutsindwa bibaho. none se Mavubi murashaka kwigereranya na Camerouni oya pe!hari ibitavamo. mujye musoma n’amateka. reka dukurikirane amavubi y’amagare naho foot byaranze rwose ni nko guhinga amashu ugashingirira witeze ko azurira igiti. munsuhurize Didier muri tour du Senegal.

Anaclet yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

MASHAMI ARARENGANA NTA KUNDI AKAZI KARABUZE NAWE IBYA KORA ARABONA KO BITAZACAMO.ARIKO FERWAFA NA MINISTERE YA SPORT KUVA GENOCIDE IRANGIYE KO NTA COMPETITION NIMWE BARATEGURA YA BANA NUKUBERA IKI.KANDI CASH ZIHARI NATIONAL NGO IRASHAKA PREVAT JET YO GUTSINDA CAMERON.MURAKOZE.

sodoka yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

MWANZE GUTEGURA NONE MURI HO MURAKINA MUZUNGA .DUTEGURE CHAMPIONAT ZA BANA NTAWUDI MUTI.MWIBUKE KO Cameron yaduteye 5-0 muri - de 23 .NTA GITANGAZA KIRIMO.TURATA IGIHE CYU BUSAA
.MURAKOZE

walelo yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka