Amavubi atsinzwe na Algeria ya kabiri mu mukino wa gicuti

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe n’ikipe ya kabiri ya Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wa kabiri bakiniraga muri iki gihugu.

Amavubi yatsinzwe n'ikipe ya kabiri ya Algeria (CHAN)
Amavubi yatsinzwe n’ikipe ya kabiri ya Algeria (CHAN)

Ni umukino ikipe ya mbere y’Amavubi irimo n’ababigize umwuga yakinaga na Algeria y’abakina imbere mu gihugu gusa(CHAN) yitegura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina mu bihugu byabo riteganyijwe muri Kanama 2025, u Rwanda rutaboneye itike.Nubwo yari ikipe ya kabiri ariko yaranzwe no kurusha Amavubi mu gice cya mbere cyane cyane hagati mu kibuga Algeria yanyuraga mu buryo bworoshye igana ku izamu rya Ntwari Fiacre.

Amavubi yari yakoze impinduka mu babanjemo zatumye ku ruhande rw’ibumoso imbere hanyura Hamon Enzo utatanze umusaruro mu minota 37 yakinnye mu gihe Kayibanda Claude yari hagati mu kibuga. Aha hagati hanakinaga kandi Ngwabije Clovis na Djihad Bizimana ariko ntabwo hashoboye kuzibira Algeria muri iki gice.

Enzo Hamon yagowe no gutanga umusaruro imbere ku ruhande rw'ibumoso
Enzo Hamon yagowe no gutanga umusaruro imbere ku ruhande rw’ibumoso

Nyuma yo kubona ko ari kurushwa, ku munota wa 37 umutoza Adel Amrouche yakoze impinduka akuramo Noe Uwimana wakinaga inyuma iburyo,
Kayibanda Claude wari hagati inyuma ya rutahizamu Nshuti Innocent na Enzo
Hamon wakinaga imbere ibumoso, ashyiramo Fitina Omborenga, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert.

Fitina Omborenga wari umaze umunota umwe mu kibuga, ku munota wa 39 yakoze ikosa ryavuyemo penaliti arikoreye Berkane Redouane yasunitse mu rubuga rw’amahina akamubuza kwakira umupira wari uhinduwe na Algeria binyuze ku ruhande rw’iburyo. Uyu rutahizamu yasabye bagenzi be ko atera iyi penaliti baranabimwemerera ariko ayitera igiti cy’izamu, gusa kubw’amahirwe umupira urabagarukira usubizwamo na Adel Bourbina wagoye Amavubi cyane, atsinda igitego cya mbere cyatumye bajya kuruhuka Algeria ifite 1-0.

Nshuti Innocent ahanganye n'abakinnyi ba Algeria
Nshuti Innocent ahanganye n’abakinnyi ba Algeria

Impande zombi yakoze impinduka zitandukanye z’abakinnyi benshi kuko utari umukino wemewe na FIFA aho nko ku Amavubi, abakinnyi nka Ruboneka Jean Bosco, Bonheur Mugisha, Meddie Kagere, Nkurikiyimana Darryl, Gitego Arthur bagiye mu kibuga, kugeza ubwo Gilbert Mugisha wari winjiye asimbura nawe yongeye gusimburwa. Impinduka zatumye Amavubi agerageza gukina ariko nabyo bitatanze umusaruro imbere y’izamu kuko batanarigeragaho cyane.

Ku munota wa 69 Djihad Bizimana yakoreye ikosa Bouras Akram ahabwa ikarita y’umuhondo, maze iri kosa rihanwa byihuse umupira ushyirwa ku ruhande rw’ibumoso imbere hari hari Khacef Naoufel, Fitina Omborenga akananirwa kumwugarira kugeza ashyize umupira mu rubuga rw’amahina. Uyu musore umupira yari atanze nawe yawuterekewe neza muri uru rubuga maze akiri kumwe na Fitina Omborenga atsinda igitego cya kabiri cya Algeria.

Myugariro Ange Mutsinzi
Myugariro Ange Mutsinzi

Amavubi yakomeje kwirwanaho ariko bidatanga umusaruro, umukino urangira atsinzwe n’iyi kipe ya kabiri ya Algera ibitego 2-0, bisanga ibindi nk’ibyo yatsinzwe n’ikipe ya mbere y’iki gihugu ikinamo abakinnyi bakomeye bakina hirya no hino ku isi mu mukino wabaye tariki 5 Kamena 2025.

Amavubi yakinaga iyi mikino mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa karindwi n’uwa nunani yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 azakirwamo na Nigeria na Zimbabwe tariki ya 1 n’iya 5 Nzeri 2025, ni mu gihe kandi umutoza Adel Amrouche yakinaga umukino we wa kane kuva yasimbura Frank Spittler muri Werurwe 2025 gusa akaba nta numwe yari yatsinda kuko amaze gutsindwa itatu akanganya umwe.

Algeria y'abakina imbere mu gihugu yatsinze Amavubi
Algeria y’abakina imbere mu gihugu yatsinze Amavubi

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka