Mu mukino wabereye i Bangui muri Centrafrique, Amavubi ntiyahiriwe n’urugendo, aho ikipe y’u Rwanda yarangije igice cya mbere ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri ikipe ya Centrafrica iza gufungura amazamu, Amavubi aza kwishyura igitego ku munota wa 90 w’umukino gitsinzwe na Sugira Ernest.
Ibyishimo by’Amavubi ntibyatinze kuko iyo kipe ya Centrafrica yaje guhita izamukana umupira ihita itsinda igitego cya kabiri, umupira uza no guhita urangira ari ibitego 2-1.




Abakinnyi bari babanjemo ku ruhande rw’Amavubi:
Ndayishimiye Eric Bakame,Nirisarike Salomon, Bayisenge Emery,Manzi,Rusheshangoga Michel,Emmanuel Imanishimwe,Bizimana Djihad,Niyonzima Haruna,Mugiraneza Jean Baptiste,Tuyisenge Jacques, Sugira Ernest.
Nyuma y’umukino abafana bahise buzura ikibuga


Mu wundi mukino mu itsinda H u Rwanda ruherereyemo, ikipe ya Guinea yaje gusanga Cote d’Ivoire iwayo iyihatsindira ibitego 3-2, ikaba ari nayo iyoboye iri tsinda kugeza ubu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
CAF NA FIFA BIVUGA IKI KURI KIRIYA KIBAZO CYO KUZURA MU KIBUGA UMUKINO UKIRANGIRA?
Twarasebye nta kinti... Tubarindire umutekano nibarangiza badutsinde... Narababaye gusa ntakindi...