
Igitego cya mbere cyagiyemo hakiri kare aho ku munota wa 7 Mukunzi Yannick yafunguye amzamu mu gihe bidatinze nyuma yo guhererekanya imipira neza ku bakinnyi b’Amavubi hinjiyemo igitego cya kabiri ku munota wa 14 gitsinzwe na Manzi Thierry ku mutwe.
Amavubi yarushaga Uganda yakomeje guterwa ingabo mu bitugu n’abafana bari batangiye umukino batuje,aho babonaga ko byose bishoboka bakomeza gusatira ikipe ya Uganda ngo barebe ko bajya kuruhuka bafite nibura ibitego 3 ariko igice cya mbere kirangira bidakunze ari 2-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi agarutse mu kibuga U Rwanda rwakomeje kotsa igitutu Uganda ari nako umutoza yakoze impinduka avanamo myugariro Nsabimana Aimable hakinjira rutahizamu Nshuti Innocent.

Uganda yo yacunganwaga no gutinza umukino no kugirango hatagira ikindi gitego kinjira byanayihiriye aho umukino warangiye itsinzwe 2-0 byanatumye ibona itike ya CHAN izabera muri Kenya muri 2018.
Amavubi yo yahise asezererwa kuko mu mikino ibiri Uganda yatsinze 3 kuri 2 by’Amavubi.

Abakinnyi babanjemo b’Amavubi
Ndayishimiye Eric Bakame,Iradukunda Eric,Imanishimwe Emmanuel,Manzi Thierry,Nsabimana Aimable,Kayumba SoteriMukunzi yannick,Bizimana Djihad,Muhire Kevin,Nshuti Dominique Savio na Biramahire Ebeddy
Abakinnyi babanjemo ba Uganda Cranes
Watenga Isma Bin Abdul,Muwanga Bernard,Wakiro Nico Wadada, Muleme Isaac,Awany Dennis Timothy,Musamali Paul,Karisa Milton,Waiswa Moses,Nsabbambi Derrick,Mutyaba Muzamiru na Kagimu Shafik.
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abasore bacu bagerageje kbs
Muraho bakunzi bumupira byatubabaje cyanepe igitegocyimwe cyikatunanira gowenda nduterepenarite byambabaje cyane murakoze
Tubyihanganire bibahobiriya nakundibyagenda rekatwitegure icyumwaka utaha murakoze imana ibarinde.
Yooooooooo!!!!!!! bibaho rwose ariko nta kundi buriya byose biba ari umugambi w’Imana ku Rwanda. Pole sana bana bacu we know you gonna make it in future to come. Tubari inyuma kandi rwose God’s plan are better. Don’t worry.