Amavubi yabuze itike ya CAN nubwo yatsinze Nigeria (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" itsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1, ariko ntiyabasha kubona amahirwe yo gusubira mu gikombe cya Afurika.

Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Ni umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na Super Eagles ya Nigeria, aho Amavubi yasabwaga gutsinda, ariko akanategereza ko Libya yatsinda Benin ngo abe yabona itike ya CAN.

Amavubi yakoze ibyo yasabwaga atsinda Nigeria ibitego 2-1, aho Nigerika yafunguye amazamu ku munota wa 55 ku gitego cya Samuel Chukueze wari ucenze abakinnyi batatu b’u Rwanda, ni nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye.

Ku munota wa 75 Mutsinzi Ange yatsindiye Amavubi igitego cya mbere nyuma y’akazi kari kamaze gukorwa na Kwizera Jojea, ku munota wa 77 gusa Nshuti Innocent ahita atsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1, ariko Libya nayo iwayo inganya na Benin ubusa ku busa, bihesha Benin itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Amavubi asoje imikino y’amatsinda ari ku mwanya wa gatatu n’amanota 8, aho iyanganya na Benin, ariko harebwa imikino yabahuje Amavubi agasigara kuko yatsinzwe na Benin ibitego bitatu ku busa mu mukino ubanza, yo agatsinda Benin ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka