Ku i Saa sita na 20 ni bwo abakinnyi 22 b’Amavubi bari berekeje i Maputo muri Mozambique, aho bagomba kugera kuri uyu wa Mbere mu masaha yo ku manywa. bakazakina na Mozambique ku wa Kane tariki 14/11/2019.
Mu bakinnyi 27 umutoza yari yahamagaye, abakinnyi ntibajyanye n’iyi kipe kubera amahitamo y’umutoza, abo ni Ally Niyonzima ukina muri Oman, Danny Usengimana na Djabel Manishimwe ba APR FC ndetse n’umunyezamu Habarurema Gahungu wa Police FC.
Abakinnyi berekeje i Maputo
Abazamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mvuyekure Emery (Tusker , Kenya).
Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike salomon (Pyunik FC , Armenia), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh) na Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC).
Abo Hagati: Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Niyonzima Olivier Sefu (Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali.
Ba Rutahizamu: Kagere Medie (Simba Sports Club, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club), Iyabivuze Osee (Police FC), Mico Justin (Police FC) ,na Sibomana Patrick (Young Africans).










National Football League
Ohereza igitekerezo
|