Amavubi atarimo Captain Haruna na Migi yahamagawe mu myiteguro ya Centrafrique

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 05 Ugushyingo 2018 Mashami Vincent umutoza w’Ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi 27 batagaragaramo amazina yari amaze igihe yiganza mu ikipe y’igihugu nka Captain Haruna Niyonzima na Migi bari mu bamaze gukina igihe kirekire mu Mavubi.

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w'Amavubi ntiyahamagawe mu ikipe izakina na Centrafrique
Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi ntiyahamagawe mu ikipe izakina na Centrafrique

Umuzamu Kwizera ukinira Free State Stars, South Africa nawe umutoza yahisemo kumusiga kimwe na myugariro Rusheshangoga wa APR FC .

Mu bahamagawe harimo amasura mashya nka myugariro wa Mukura Rugirayabo Hassan n’abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu gihugu cy’u Bubirigi aribo : Rubanguka Steve wa Patromaas Meshelen na Shema Tresor wa Torhout 1992km FC bakina mu cyiciro cya gatatu.

Abatari baherutse guhamagarwa nka Kalisa Rashid wa Kiyovu , Mushimiyimana Mohamed wa Police na Imran Nshimiyimana wa APR FC na Mico Justin wa Sofapaka nabo bagiriwe ikizere n’umutoza.

Urutonde rw’Abakinnyi 27 umutoza yahamagaye mu myitozo gutegura umukino wa Centrafurika.

Abazamu: Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) and Rwabugiri Omar (Mukura VS)

Ba myugariro : Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) & Rugirayabo Hassan (Mukura VS).

Abakina hagati : Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Rubanguka Steve (Patromaasmeshelen, Belgium), Nshimiyimana Amran (APR FC), Kalisa Rashid (SC Kiyovu) and Mushimiyimana Mohamed (Police FC)

Abataha izamu : Medie Kagere (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Usengimana Danny (Terasan, Egypt), Shema Tresor (Torhout 1992km FC, Belgium) and Mico Justin (Sofapaka, Kenya).

Biteganijwe ko aba bakinnyi bagera mu mwiherero I Huye taliki ya 08 bagatangira imyitozo taliki ya 09 Ugushyingo bitegura umukino uzabahuza na Centrafrique.

Uyu mukino wo gushaka tike y’igikombe cy’afurika mu itsinda rya H ririmo URwanda,Guinea,Centrafurika na Cote d’ivoire uzaba ku cyumweru taliki ya 18 Ugushyingo 2018 kuri stade Huye.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka