Amavubi atangiye urugendo rw’igikombe cy’isi atsinda Seychelles

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, itsinze Seychelles ibitego bitatu ku busa (3-0) mu mukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakinirwa muri Qatar.

Uyu mukino wabereye kuri stade Linite iri i Victoria mu murwa mukuru wa Seychelles.

Hakizimana Muhadjiri ni we wafunguye amazamu ku munota wa 32 w’igice cya mbere, naho Mukunzi Yannick yongezamo igitego cya kabiri ku munota wa 36 w’umukino, bajya mu kiruhuko ari 2-0.

Rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie ni we washyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 80 w’umukino mbere y’uko asimburwa na Sugira Ernest ku munota wa 85.

Amavubi arafata indege iri joro agaruka i Kigali akomereze mu mwiherero yitegura umukino wo kwishyura uzaba tariki 10 Nzeri 2019.

Amakipe 28 ni yo arimo gukina imikino y’amajonjora y’ibanze muri Afurika, hakazamo 14 aziyongera kuri 26 ya mbere muri Afurika, yose hamwe akaba 40.

Amakipe 40 azakomeza mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora ashyirwe mu matsinda 10 y’amakipe ane buri tsinda.

Amakipe 10 azava muri iki cyiciro azakomereza mu cyiciro kindi ari na cyo kizatanga amakipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi kizabera mu gihugu cya Qatar muri 2022.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMAVUBI NAKOMEREZE AHO
TUBARINYUMA
KANDI NTIBIRARE
BUMVE KO BITANGIYE
SAWA NI HANO ISAVE
MUKARERE KA GISAGARA

NKUNDIMANA PIERRE yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Kino kibonobono bacyashije bihuta yewe banagisitayeho kuko ntibigeze banategura gusa intsinzi ni intsinzi bihangane bazakubite izakurikira mu matsinda kuko yo izaba ari urubingo cyangwa umunzenze bazabira icyuya ni barangara badateguye ibakubite batahe.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka