Umutoza w’Amavubi aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa twitter ashimiraga igihugu cye cy’amavuko cya Ireland y’amajyaruguru cyari kimaze gutsinda igihugu cya Finland, ndetse anagaragaza ko yifuza gukina n’icyo gihugu umukino wa gicuti.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamubazaga amakuru arambuye kuri ayo magambo, Umutoza McKnstry yasubije ko baganiraga bisanzwe ariko akaba yifuza ko mu minsi iri imbere byose byazashoboka.
Ati “Ubwo najyaga i Londres naganiriye na Visi perezida wa FIFA yahoze ari na Perezida wa Federasiyo ya Ireland, twaraganiriye, twasanze bishoboka ariko n’iyo byaba ntabwo byahita biba ubu, byazaba mu minsi iri imbere”.

Ku wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015 ku isaha ya saa sita n’iminota mirongo ine nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yari igeze ku kibuga cy’indege i Kanombe ivuye gukina umukino wa Gicuti n’ikipe y’igihugu ya Zambia “Chipolopolo”, umukino wabereye kuri Heroes National Stadium warangiye ari ibitego bibiri bya Zambia ku busa bw’Amavubi.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza Johnny McKinstry, aganira na Kigali Today, yatangaje ko agiye gukomeza gutegura iyi kipe y’igihugu aho mu byumweru bitatu agomba kongera guhura n’abakinnyi bagategura umukino ugomba kuzabahuza na Somalia mu mpera z’uku kwezi kwa kane, mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil umwaka utaha.
McKinstry yagize ati “Nishimiye uko ikipe yitwaye ku mukino wa mbere dukinanye, ubu mu byumweru bitatu turaza kongera guhura dutegure umukino dufitanye na Somalia, tugomba kandi no kuguma kwitegura imikino ya CHAN tuzakira hano i Kigali”.
Ku rutonde ngarukakwezi kwa FIFA rwasohotse mu kwezi kwa gatatu, u Rwanda ruri ku mwanya wa 64 mu gihe igihugu cya Ireland y’amajyaruguru kibarizwa ku mwanya wa 43.
Andi mafoto ikipe igera i Kigali:




Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
AMAVUBI NAKOMEREZE AHO KUKO NTABWO ARIBYO TWARI TWITEGUYE WUMVISE ZAMBIA NAMAVUBI WAKUMVA IBITEGO BYISHI ARIKO BAKOMEZE MATCH ZAGISHUTI NYISHI.