Muri 1/4 cy’imikino ihuza ibihugu byo mu karere k’Afrika y’i Burasirazuba no hagati,ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda "Amavubi" yasezereye ikipe y’igihugu ya Kenya muri 1/4 cy’irangiza.
Nyuma y’aho amakipe yombi arangije iminota 90 y’umukino anganya ubusa ku busa,haje kwiyambazwa Penaliti,maze u Rwanda rwinjiza Penaliti zose uko ari eshanu,mu gihe Kenya yinjije 3 gusa,ihusha imwe yafashwe n’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame,maze nyuma y’aho Ndayishimiye Céléstin yaje kwinjiza iya 5,biza gutuma Kenya idatera iya nyuma kuko ntacyo yari kumara.

Ababanjemo ku ruhande rw’Amavubi:Ndayishimiye Eric Bakame
Fiyina Ombolenga,Ndayishimiye Celestin,Abdul Rwatubyaye, Faustin Usengimana
,Yannick Mukunzi Mugiraneza Jean Baptiste,Djihad Bizimana,Youssuf Habimana
Nshuti Dominique Savio na Tuyisenge Jacques
Ku ruhande rw’Amavubi Haluna Niyonzima,Tuyisenge Jacques,Bizimana Djihad,Songa Isaïe na Ndayishimiye Céléstin nibo binjije Penaliti,bibahesha itike yo kuzakina muri 1/2 na Soudan yasezereye Soudan y’Amajyepfo nayo kuri Penaliti
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nukuri nyamara wabona twongeye kujya ducuranga insinzi.uziko iyo ndirimbo yarimaze kwibagirana! reka tubanze turebe ibizakurikiraho gusa courage basore bacu byose birashoboka
Ntidushimwa kabiri ngaho nibatsinde SUDANI?
Amavubi yacu oyeeee
Amavubi Buravo.
Amavubi ashobora gukomera amarangamutima acute muri team selection kuko dufite Ababa babahanga kandi Kenya yarabibonye.
amavubi oyeeee!