Amavubi arakina umukino wa gicuti na Gicumbi FC kuri uyu wa gatatu
Ikipe y’igihugu Amavubi imaze iminsi ikorera imyitozo mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013, irakina umukino wa gicuti na Gicumbi FC, mu rwego rwo kwitegura neza umukino izakina na Ethiopia mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya CHAN.
Ikipe y’u Rwanda yatangiye imyitozo ku wa mbere w’icyi cyumweru, ntabwo yabashije kwitegura neza kuko abakinnyi bayo batinze kuboneka kuko bari mu marushanwa ya CECAFA, ari nayo mpamvu itabashije gukina imikino ya gicuti mbere yo kwerekeza i Addis Ababa.
Amavubi yateganyaga gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Burundi hagati muri iki cyumweru ariko bitewe n’iminsi mikeya isigaye ngo yerekeze muri Ethiopia, uwo mukino wakuweho, umutoza ahitamo gukina na Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi, aho irimo kwitoreza.
Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana avuga ko umukino w’Amavubi na Gicumbi umufasha kureba neza ubushobozi bw’abakinnyi afite mu myitozo, akamenya uko azabakinisha mu mukino wa Ethiopia ndetse bigatuma amenya abakinnyi 18 azatwara n’abazasigara, kuko mu myitozo afitemo abakinnyi 26.
Ku ruhande rwa Gicumbi FC, ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ikaba izanatozwa na Kayiranga Baptiste wungirije Eric Nshimiyimana mu Mavubi, birayifasha kureba abakinnyi bayo bashya ndetse n’abo izasezerera mbere y’uko shampiyona itaha itangira.
Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka mu Rwamda ku wa gatanu yerekeza i Addis Ababa, akazakina umukino ku cyumweru tariki 14/07/2013.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mukino warangiye gicumbi itsi