Amavubi agiye gukina imikino ibiri ya gicuti irimo na Cameroun

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti mu mpera z’uku kwezi, mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryamaze kwemeza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti harimo uwo izakinira i Yaounde na Cameroun, ndetse ikazanakira Congo-Brazzaville i Kigali.

Amavubi agiye kongera guhura na Cameroun
Amavubi agiye kongera guhura na Cameroun

Umukino wa mbere w’Amavubi uzabera i Yaounde muri Cameroun tariki 24 Gashyantare 2020, iyi kipe ikaba isanzwe iri no mu itsinda rimwe n’Amavubi mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Iyi mikino hazifashishwa Amavubi y'abakina imbere mu gihugu
Iyi mikino hazifashishwa Amavubi y’abakina imbere mu gihugu
Cameroun yaherukaga gutsindira Amavubi i Kigali igitego 1-0
Cameroun yaherukaga gutsindira Amavubi i Kigali igitego 1-0

Undi mu mukino wa kabiri Amavubi azakina ikipe ya Congo-Brazzaville i Kigali ku wa Gatanu Tariki 28 Gashyantare 2020, iyi mikino yombi ikaba iri mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN, kizabera muri Cameroun kuva tariki ya 4-25 Mata.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 24 byakatishije itike y’irushanwa rya CHAN rihuza amakipe y’igihugu y’abakinnyi bakina muri shampiyiona z’imbere mu gihugu. U Rwanda rwakatishije iyi tike muri Nzeri umwaka ushize nyuma yo guhigika Ethiopia ruyitsinze 2-1 mu mikino ibiri.

Umukino ubanza wabereye muri Ethiopia Amavubi yatsinze igitego 1-0 naho umukino wo kwishyura amakipe yombi anganyiriza i Kigali 1-1.

Cameroun nk’igihugu kizakira amarushanwa gisanzwe gifite itike mu gihe Congo Brazzaville nayo iri mu makipe 24 yakatishije itike yo guhatanira iki gikombe.

U Rwanda rwaherukaga gukina na Congo Brazzaville muri 2015 mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu aho Amavubi yatsinze penaliti 4-3 nyuma y’aho amakipe anganyije ibitego 2-2 mu mikino yombi.

Nyuma y’umukino wo kwishyura Congo Brazzaville yatanze ikirego muri CAF irega u Rwanda gukinisha umukinnyi Daddy Birori wari wanditse ku mazina abiri atandukanye afite n’ubwenegihugu bubiri butandukanye bituma Amavubi ahanisha kudakina igikombe cy’Afurika cyIbihugu muri 2015.

Kudakina igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyatumye hafatwa umwanzuro ko nta mukinnyi w’umunyamahanga wahawe ubwenegihugu uzongera gukina mu ikipe y’igihugu ndetse abari barabuhawe bamburwa uburenganzira bwo gukina mu ikipe y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka