Amavubi: Abakinnyi 26 barimbanyije imyitozo i Gicumbi bitegura Ethiopia
Abakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana mu ikipe y’igihugu Amavubi, bakomeje gukorera imyitozo mu karere ka Gicumbi, bitegura gukina na Ethiopia umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya CHAN uzabera i Addis Ababa ku cyumweru tariki 14/7/2013.
Ikipe y’u Rwanda yatinze gutangira kwitegura uwo mukino kuko benshi mu bakinnyi bayigize bari mu gikombe cya CECAFA muri Soudan, ariko aho baziye, kuri uyu wa mbere tariki 08/07/2013 bose batangiye imyitozo ibera kuri Stade ya Gicumbi, bakaba bacumbitse muri Hotel Urumuri aho i Gicumbi.
Abakinnyi bose uko ari 26 bahamagawe, bakina mu makipe yo muri shampiyona y’u Rwanda gusa, kuko irushanwa rya CHAN rikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu imbere gusa, ababigize umwuga ntabwo bemerewe kuryitabira.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel avuga ko bahisemo ko ikipe y’u Rwanda ijya kwitoreza i Gicumbi kuko ikirere cyaho cy’ubukonje bw’imisozi miremire kimeze nk’icya Addis Ababa, ahazakinirwa umukino ubanza.
Gasingwa kandi avuga ko uretse no kumenyera ikirere, ngo kwitoreza mu ntara bituma abakinnyi bashyira umutima cyane ku kazi kaba kabajyanye, kurusha uko baba bameze mu mujyi wa Kigali, aho usanga haba hari byinshi bishobora kubarangaza.
Ni ubwa kabiri ikipe y’igihugu ijya kwitoreza mu ntara, nyuma ya Rubavu, aho yitoreje mbere y’uko ikina na Mali ndetse na Algeria mu mikino iheruka gukina mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi.
Dore abakinnyi 26 bari mu myitozo i Gicumbi:
Ntamuhanga Tumaine, Bayisenge Emery, Hamdan Bariyanga, Turatsinze Heritier Buteera Andrew, Mugiraneza Jean Baptiste, Rusheshangoga Michel, Ndoli Jean Claude, Mwiseneza Djamal, Sibomana Abouba, Niyonshuti Gad, Usengimana Faustin Hategekimana Aphrodis, Bikorimana Gerard (Rayon Sports),
Hari kandi Gasozera Hassan (AS Muhanga), Mushimiyimana Mohamed, Mbaraga Jimmy Kigali, Tubane James (AS Kigali), Kagere Meddy, Twagizimaan Fabrice, Mutuyimana Evariste, Musa Mutuyimana (Police FC), Sebanani Emmanuel (Mukura Vs), Sibomana Patrick, Ntaribi Steven (Isonga FC), Ndahinduka Michel (Bugesera FC).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|