Amavibu agiye kongera gucakirana na Tunisia

Amavubi afite imikino ibiri ya gicuti izakina muri Gicurasi 2012 harimo umukino uzayihuza n’ikipe ya Tunisia, imwe mu makipe y’ibihugu akomeye ku mugabane w’Afurika. Undi mukino wa gicuti u Rwanda ruzawukina n’ikipe y’igihugu cya Libya.

Iyi mikino yombi izaba ubwo ikipe y’igihugu izaba iri mu kwitegura gukina imikino yo guhatanira itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi cya 2014 ndetse n’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2013.

Iyi myiteguro amavubi azayikorera mu mujyi wa Hammam Bourghiba uri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tunisia kuva tariki ya 21/05/2012 kugeza tariki ya 31/05/2012, nk’uko bitangazwa n’ Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina n’ikipe ya Libiya tariki 23/05/2012 mu mujyi wa Tunis ari naho hazabera umukino wa kabiri uzahuza u Rwanda na Tunisiya tariki 27/05/2012.

Amavubi na Tunisia mu gikombe cy'Afurika cy'ibihugu muri 2004.
Amavubi na Tunisia mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu muri 2004.

Ikipe ya Tunisia ni imwe mu makipe yabashije gutsinda ibitego byinshi ikipe y’u Rwanda aho tariki 10/04/1983 ikipe ya Tunisia yatsindiye u Rwanda mu mujyi wa Tunis ibitego 5-0. Muri 2004 nabwo mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyaberaga muri Tuniziya, Amavubi yatsinzwe na Tunisia ibitego 2-1. Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Ntaganda Elias.

Umutoza w’Amavubi, Milutin Sredojevic Micho, aherutse gutangaza ko gukorera imyiteguro mu gihugu cya Tunisia ari ikintu cyiza kuko imiterere y’ikirere yaho imeze kimwe n’iyo muri Aligeria aho u Rwanda ruzakinira n’ikipe ya Aligeria tariki 02/06/2012 umukino wo gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi n’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bazifashishwa mu gukina iyi mikino ruzatangazwa tariki 14/04/2012.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka