Amatsinda, kwegukana CECAFA n’ibikombe byose mu Rwanda, mu byo APR FC yiyemeje

Abatoza n’abakinnyi ba APR FC bihaye intego zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, mu nama yabahuje n’abayobozi bakuru b’iyi kipe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2020, Visi Perezida wa APR FC Gen. Maj Mubarakh Muganga, yakoranye inama n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe, hagamijwe kubagezaho intego z’umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Abakinnyi ba APR FC mu nama n'abayobozi
Abakinnyi ba APR FC mu nama n’abayobozi

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti (Website) rw’ikipe ya APR FC, Visi Perezida wa APR FC yamenyesheje abakinnyi ko intego bagomba guharanira kugeraho muri uyu mwaka w’imikino harimo kugera mu matsinda mu mikino nyafurika, kwegukana ibikombe byose bikinirwa murwanda ndetse no kwegukana igikombe cya CECAFA.

Yagize ati ”Impamvu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n’intego dufite umwaka utaha w’imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru.”

Visi Perezida wa APR FC Gen Maj Mubarakh Muganga
Visi Perezida wa APR FC Gen Maj Mubarakh Muganga

“Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda.”

Umutoza Mohammed Adil Erradi yemereye ubuyobozi ko izi ntego bazazigeraho
Umutoza Mohammed Adil Erradi yemereye ubuyobozi ko izi ntego bazazigeraho

Muri iyi nama kandi abakinnyi n’abatoza bagejejweho ubutumwa bw’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe, aho yabasabaga kwirinda abababeshya ko bazabashakira amakipe hanze, ko ndetse kandi uburyo bwo kubarambagiriza abakinnyi n’andi mahirwe bwabashakira ahandi bukabaha iterambere ryisumbuyeho.

APR FC yanahaye ikaze abakinnyi bashya
APR FC yanahaye ikaze abakinnyi bashya

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UBUSA USE MUNYAKAZI SADAT WANYU NIWE UBU URI KUBA BWIRA UKURI IKIPE YANYU IRIGUSENYUKA MUTAREBA MWIYEMERA NACYO MUFITE MUHADJIRI ARABACITSE UBWOSE ABANYAMAHANGA MWAHA SHEK ZITARIHO IKINU NIBO BAZAZA KWEMERA IDENI NGAHO NIMUKOMEZE MWUBAKIRE KUMUSENYI WANYU GASENYI WE

URUBABYE ABA Rayon yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

ariko noneho iyi ni Comedy kereka niba APR igiye kujya yikinisha, mbese andi makipe yose izajya iyakoreraho imyitozo? kuri njye ndumva aricyo bivuze gusa ibi simbigarukaho kuko MUBARAKA Muganga ni Comedian nge nk’umufana wa GIKUNDIRO ndasanga APR irimo kuroga abakinnyi bayo ibica mumutwe ari nacyo gishobora kuzatuma ihura na competition itari yiteze kuzabona nibashyire Ballon hasi babanze batware icya mbere ubundi bategure icya 2 naho ubundi Mubaraka Muganga arabica mumutwe birare maze amakipe abace hejuru kuko uriya mutoza wabo amakipe yaramumenye niyitegure Competition yo kurundi rwego,

MWISENEZA yanditse ku itariki ya: 4-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka