Ku wa Gatandatu tariki 03/06/2023, kuri Stade ya Huye ni bwo hazakinwa imikino isoza igikombe cy’Amahoro cya 2023, imikino ubusanzwe yajyaga ibera muri Kigali ariko ubu ikaba yarajyanywe i Huye.

Amatike yashize
Kuri iyi stade hazabera imikino ibiri aho uwa mbere wo guhatanira umwanya wa gatatu uzaba ku i Saa Sita zuzuye ugahuza Mukura na Kiyovu Sports, naho uwa nyuma (Final) uzahuza APR FC na Rayon Sports ukazatangira i Saa Cyenda zuzuye.
Kugeza ubu amatike yose yo kuri iyi mikino yatangiye gucuruzwa mbere akaba yamaze gushira, nk’uko byatangajwe na FERWAFA ndetse bikaba binagaragara muri sisitemu yo kugura amatike ko bitagishoboka.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR FC 2 igikombe nicyayo