Yabitangaje ku wa 12 Werurwe 2017 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu iri rushanwa mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Aloys riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’iburasirazuba.

Minisitiri yavuze ko irushanwa “Amashuri Kagame Cup” ryatekerejwe hagamijwe gukundisha abanyeshuri siporo ndetse no kubibutsa ko umukuru w’igihugu Paul Kagame bitewe n’imiyoborere myiza yifuje ko abayobozi b’ejo hazaza bagomba kugira ubuzima buzira umuze.
Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko siporo igomba gukorwa mu buryo igirwa umuco yibutsa abanyeshuri ko bagomba gukurana umuco wo gukora siporo bagakorera hamwe kandi ngo ibyo bizatuma intsinzi ziboneka mu Rwanda ari na byo bizatuma barushaho gukunda igihugu.
Ati” Iri rushanwa ntiryatekerejwe ku bw’impanuka, muzi ko gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima buzira umuze kandi ni mwe bayobozi b’ejo hazaza akaba ariyo mpamvu Paul Kagame yadusabye ko twabafasha kumva akamaro ko gukora siporo mukazagera ikirenge mu cye muyobora neza.”

“Ikindi mugomba kumenya nk’uko muri abayobozi b’ejo hazaza ntimwayobora neza ngo mugere ikirenge mu cye mudafite ubuzima bwiza, kuko uwakoze siporo ntarangwa n’amatiku ntanarangwa n’imico mibi, mugomba kumenya rero impamvu y’iri rushanwa kandi nimugira uwo muco ni ko gukunda igihugu tuvuga”

Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri gufasha abanyeshuri gukora siporo batagendeye ku irushanwa “Amashuri Kagame Cup” gusa kuko ngo gukora siporo bituma abanyeshuri batsinda amasomo yabo neza.

Mu irushanwa Amashuri Kagame Cup yari asanzwe azwi n’ubundi ahuza ibigo by’amashuri ngo yiswe izina rishya mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida Paul Kagame bitewe n’urukundo akunda siporo nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri.



Umwaka ushize umupira w’amaguru ni wo wonyine wari witiriwe Amashuri Kagame Cup ariko muri uyu mwaka hiyongereyeho n’indi irimo umukino w’intoki wa Handball, Basketball ndetse na VolleyBall ukongeraho gusiganwa ku maguru ndetse n’imikino y’abafite ubumuga.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|