Amasezerano y’imikoranire ya ‘Visit Rwanda’ na Arsenal agiye guhagarara

Nyuma y’imyaka umunani u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri Visit Rwanda, kuri ubu impande zombi zatangaje ko zemeranyije binyuze mu bwumvikane guhagarika amasezerano y’imikoranire, mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.

Muri Gicurasi 2018, ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara Visit Rwanda ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Mu myaka umunani ishize, ubufatanye bwa Arsenal na RDB, bwarenze kure intego impande zombi zari zihaye mu kwamamaza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo burambye, gushishikariza miliyoni z’abakunzi ba Arsenal ku Isi gusura u Rwanda, no gushyiraho urufatiro rukomeye ruzakomeza guteza imbere ubukerarugendo.

Ubu bufatanye bwagaragaje ubwiza karemano bw’u Rwanda ndetse kandi buteza imbere urwego rw’ubukerarugendo. Mu 2024, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1.3, naho amadovize yinjijwe buturutse muri ubwo bukerarugendo agera kuri miliyoni 650 z’amadolari ya Amerika, izamuka rya 47% ugereranyije n’igihe ubufatanye bwatangiraga.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bwabaye imbarutso yo kwerekana ubwiza nyabwo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, ndetse bwihutisha iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo mu gihugu.

Impande zombi kandi zigaragaza ko iki cyemezo gihuza n’icyerekezo gishya cya gahunda ya Visit Rwanda, cyo kwagura ubufatanye mu bikorwa bya siporo ku rwego mpuzamahanga no kubyaza umusaruro amahirwe mashya, azafasha mu cyiciro gikurikiyeho cy’iterambere ry’ubukerarugendo n’ishoramari ku Rwanda.

Mu bihe by’ingenzi byaranze ubu bufatanye harimo umunsi wahariwe u Rwanda ’Rwanda Heritage Day’, wabereye kuri Emirates Stadium, n’ingendo za bamwe mu byamamare byakiniye n’abagikinira ikipe ya Arsenal, haba mu bagore n’abagabo barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina.

Aba bose basuye ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda nk’ingagi zo mu birunga, Pariki y’Igihugu y’Akagera birebera inyamanswa eshantu zigize “Big Five”, kugenda kuri Canopy walkway cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwehejuru no kuruhukira ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko banagize uruhare mu bikorwa "Kwita Izina", igikorwa ngarukamwaka gikomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema n’ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka umunani ishize butangiye ku mugaragaro.

Yagize ati “Dutewe ishema n’ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka myinshi tumaranye [Arsenal]. Bwafunguye inzira nshya ku bigo byinshi by’ubukerarugendo ku Isi, butuma u Rwanda rumenyekana runasurwa ku muvuduko ubukangurambaga busanzwe butari kugeraho."

Yakomeje ashimira ikipe ya Arsenal ku bw’ubu bufatanye bwaranzwe n’inkuru nziza y’urukundo mu myaka umunani ishize, ariko bikaba bibaye ngombwa ko ibikorwa byagukira no mu yindi mikino mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe mashya.

Yagize ati "Twishimira gukomeza umubano ku rwego rwagutse na Kroenke Sports & Entertainment binyuze mu bufatanye bushya dufitanye na LA Rams na SoFi Stadium, kandi tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa b’amakipe y’abagabo n’abagore ya Arsenal, kugeza igihe uyu mwaka w’imikino [2025-2026] uzarangirira. Tubifurije intsinzi nyinshi mu rugendo rwabo rwo gukomeza guhatanira ibikombe.”

Richard Garlick, Umuyobozi Mukuru wa Arsenal, na we yavuze ko ubu bufatanye bwatumye iyi kipe yambara ikirango cya Visit Rwanda ku mwambaro wayo ku kuboko kw’ibumoso, byari urugendo rw’ingenzi kuko byazamuye ubukererugendo bw’u Rwanda no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati "Mu myaka myinshi tumaranye, twafatanyije kuzamura uburyo Isi ibona ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kandi twubaka imikoranire n’abakunzi bacu hirya no hino muri Afurika."

Yakomeje avuga ko ubufatanye bwa Visit Rwanda bwabaye ingenzi mu gushyigikira intego za Arsenal, ati "Budufasha gushora imari mu cyerekezo cyacu kirambye cyo guhatanira ibikombe bikomeye, mu buryo burambye mu by’imari. Turashimira RDB ku bufatanye no ku byo twagezeho dufatanyije.”

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka