Amakipe yitwaye neza yegukanye ibikombe mu mikino y’Abakozi

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n’iy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), zegukanye ibikombe by’Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo rya 2025 mu mupira w’amaguru, ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST.

Abayobozi b'amakipe yose yegukanye ibikombe bahuriye mu ifoto y'urwibutso
Abayobozi b’amakipe yose yegukanye ibikombe bahuriye mu ifoto y’urwibutso

Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gicurasi 2025, ni bwo ku bibuga bitandukanye mu mu Mujyi wa Kigali hasozwaga imikino ngarukamwaka y’Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo rya 2025, aho bakinaga umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, imikino ngororamubiri, koga na Table Tennis mu byiciro by’abagore n’abagabo.

Ni imikino yitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse n’abayobora ibigo bya Leta n’ibyikorera bitandukanye.

Umukino wari witezwe n’abantu benshi, wari uw’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) yari yakiriyemo iya RBC, itozwa na Banamwana Camarade usanzwe anatoza Bugesera FC ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, afatanyije na Mazimpaka André wahoze ari umutoza w’abanyezamu muri Rayon Sports.

Uyu mukino washyizwe muri ‘Category’, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye RBC inabitse Igikombe cya Shampiyona y’Abakozi cya 2024/2025 yatwariye i Huye muri Mutarama, yongeye kwisubiza n’icy’Umunsi w’Umurimo itsinze WASAC ibitego 4-0, birimo bibiri byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

RBC yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru
RBC yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru

Uyu mukino wari ukurikiye uwari watangiye saa tatu mu Cyiciro cya Kabiri ‘Serie B’, WASAC n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), maze bikarangira WASAC yegukanye igikombe imaze kunyabika RDB igitego 1-0, nyamara yari yabonye ikarita y’umutuku mu minota ya nyuma.

Muri NPC Gymnasium i Remera, habereye umukino wa Volleyball; aho muri Category A, ya Immigration yatsinze iy’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) amaseti 3-0.

Muri Category B, ikipe ya Minisiteri y’Ubuzima itsinda iya Minisiteri ya Siporo amaseti 3-0; naho mu Cyiciro cy’Abagore RBC yayoboye itsinda n’amanota 18 ishyikirizwa igikombe, igubwa mu ntege n’iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’amanota 12, mu gihe WASAC yegukanye umwanya wa gatatu.

Muri Petit Stade i Remera habereye imikino ya Basketball, aho muri Category A Immigration yegukanye igikombe itsinze Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) amanota 98-70, muri Category B Minisiteri ya Siporo itsinda WASAC amanota 59-41; mu gihe mu bagore REG yashyikirijwe igikombe nyuma yo kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 12, ikurikirwa na RBC n’amanota 10 mu mikino yose.

NISR yegukanye igikombe muri Volleyball itsinze DGIE amaseti 3-0
NISR yegukanye igikombe muri Volleyball itsinze DGIE amaseti 3-0

Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka, yashishikarije Abanyarwanda cyane cyane abakozi kugira umuco wo gukora siporo, kuko iruhande rwo kuba iganisha ku magara mazima, inashimangira gukorera hamwe, asaba ko uyu munsi ureba abakozi n’abakoresha wagombye kuba umwanya mwiza wo guhanga imirimo mishya.

Ati “Uyu munsi si uw’abakozi gusa, ahubwo ni n’uw’abakoresha. Twese turasabwa kunoza umurimo, tukawutanga neza, tugahora twihugura kugira ngo twongere umusaruro tugana ku iterambere ritagira uwo risiga inyuma.”

Yunzemo ati “Ubutumwa bw’uyu munsi, bujyanye n’insanganyamatsiko dufite kugera ku mpera z’uku kwezi k’umurimo, aho najya inama y’uko twese twashyira hamwe tugahanga imirimo, ariko atari imirimo ibonetse yose. Duhange imirimo myiza, isobanutse, irambye kandi ibyara umusaruro aho uyikora ashobora kubaho neza ndetse akiteza imbere adatandukiriye amategeko agenga umurimo.”

Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa 01 Gicurasi 2025, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Siporo, inkingi y’umusaruro ku kazi”. Uyu munsi kandi wanabaye intangirio y’ukwezi kwahariwe umurimo kuzarangirana na Gicurasi 2025.

RBC nyuma yo gutsinda WASAC
RBC nyuma yo gutsinda WASAC
Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS, Rwego Ngarambe yaserukiye ikipe ye
Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS, Rwego Ngarambe yaserukiye ikipe ye
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana akinira ikipe ye muri Volleyball
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana akinira ikipe ye muri Volleyball
Minisitiri Nelly Mukazayire na Rwego Ngarambe bishimiye iyi mikino
Minisitiri Nelly Mukazayire na Rwego Ngarambe bishimiye iyi mikino
Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka yahamije ko umunsi w'umurimo utareba abakozi gusa
Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka yahamije ko umunsi w’umurimo utareba abakozi gusa
Abafana babonye ibyishimo
Abafana babonye ibyishimo

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukosore, Rayon sports ntabwo inganya amanota na APR FC.

EN yanditse ku itariki ya: 2-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka