Uyu munsi Kigali Today yageze mu makipe amwe n’amwe y’umupira w’amaguru atarahagaritse amasezerano, kugira ngo imenye imibereho y’abakinnyi n’abatoza b’aya makipe.
Muri Etincelles baheruka guhemba ukwezi kwa Gashyanate

Mu kiganiro twagiranye na Visi Perezida w’ikipe, Gafora Abdulkalim yagize ati “Duheruka guhemba umushahara w’ukwezi kwa kabiri iminsi ibiri mbere y’uko shampiyona isubikwa. Gusa muri iyi minsi tutakinaga twafashije abakinnyi kubona amafaranga yo kugura ibiryo n’ibindi nkenerwa”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba bazagirana inama n’umuterankunga mukuru w’iyi kipe ari we Akarere ka Rubavu, bakamenya niba bazahagarika amasezerano cyangwa ubuzima buzakomeza bisanzwe.
Sunrise ifite ingengo y’imari kugeza mu mpera z’uku kwezi

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, Rebero Emmanuel yagize ati “Muri iyi minsi ntabwo byoroshye. Ibyagabanutse ni udihimbazamusyi ndetse n’andi mafaranga yinjiraga kuri sitade. Muri Sunrise twari twagerageje gushaka ingengo y’imari umwaka w’imikino 2019/2020. Twari tuzi ko tariki ya 30 Gicurasi 2020 tuzaba dusoje imikino ariko si ko byagenze. Muri iki cyumweru turakora inama y’ikipe yiga ku hazaza h’ikipe”.
Yakomeje avuga ko birinze gufata umwanzuro wihuse batabanje kumva icyo iahyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rizatangariza CAF n’abanyamuryango bayo ari yo makipe.
Ku ruhande rw’abakinnyi ba Sunrise, twaganiriye n’umunyezamu Itangishatse Jean Paul. Yagize ati “Ubuzima buragoranye ariko ikipe yatubaye hafi. Duheruka guhembwa ukwezi kwa gatatu, dutegereje ukwezi kwa kane navuga ko ku masezerano yacu kugeza ubu ntakirahindukaho”.
Muri Gicumbi FC bemeye kujya bahemba 40% by’umushahara

Perezida wa Gicunbi FC, Urayeneza John, aganira na Kigali Today yavuze ko bemeranyijwe n’abakozi kujya babahemba 40% by’umushahara wabo.
Yagize ati “Guhera mu kwezi kwa Mata twemeranyijwe n’abakinnyi n’abatoza bacu ko tuzajya tubahemba 40% by’umushahara wabo. Kandi ukwezi gushize kwa kane twarayabahaye”.
Ku bijyanye no gusesa amasezerano, uyu muyobozi yavuze ko ntawishimira guhagarikirwa akazi ati “Turasesa amasezerano abakinnyi ni bo bazanye Covid-19”.
Gusesa cyangwa guhagarika amasezerano ntawe bishimisha, nitanzeho urugero nk’ubu bambwiye ngo bayahagarike ukeka ko nakwishima! Oya! Nababwira ngo bampembe duke bazajya babona aho guhagarika amasezerano yanjye. Ibyo utifuza ko bikubaho ntukanabikorere abandi”.
Muri Marines abakozi bazahembwa kugeza amasezerano yabo arangiye

Umuyobozi wungirije wa Marines FC, Captain Hakizimana Geoffrey, yabwiye Kigali Today ko umushahara w’abakinnyi n’abatoza uzarangirana n’amasezerano yabo.
Yagize ati “Muri Marines FC ubuzima ni ubusanzwe, abakinnyi n’abatoza bacu bahemberwa igihe. Ikindi umukinnyi cyangwa undi wese uzasoza amasezerano ni bwo umushahara we muri Marines FC uzahagarara”.
Amakipe menshi ategereje umwanzuro wa FERWAFA ku bijyanye no gukomeza cyangwa guhagarika shampiyona, uzamenyekana tariki ya 30 Gicurasi 2020.
National Football League
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Cout de chapo kuri Marine, Imana izayihe Umugisha