Mu gihe Shampiona y’icyiciro cya kabiri biteganyijwe ko izatangira mu kwezi kwa 12/2016, ikipe ya Scandinavia ivutse vuba ndetse izaba initabira ayo marushanwa, yatangiye imyiteguro aho yamaze no gutegura irushanwa rizahuza amakipe ane ya hano mu Rwanda.

Iryo rushanwa rizahuza ikipe ya Scandinavia FC, Marines Fc, Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu, ndetse n’ikipe izaba yatoranijwe y’Umurenge wa Gisenyi, amakipe yose akazagenda ahura kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku cyumweru, maze hakazarebwa ifite amanota menshi ikazegukana igikombe.

Iyi kipe nshya y’i Rubavu ikaba yaramaze no gushyiraho Mbussa Kombi Billy wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, akazayitoza nk’umutoza mukuru, aho iyi kipe kandi iyobowe na Kasongo Thierry Paluku yanashyizeho Bizumuremyi Radjab wahoze atoza amakipe nka Etincelles, aho azaba ari Umuyobozi wa Tekiniki muri iyi minsi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|